U20: U Rwanda rwasezerewe na Mali mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika
Ikipe y’u Rwanda y’abaterengeje imyaka 20 yasezerewe na Mali, mu rugamba rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, itsinzwe ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wabereye i Bamako ku wa Gatandatu tariki 11/8/2012.
Ikipe y’u Rwanda yari yatsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabereye i Kigali mu byumweru bibiri bishize, yananiwe kubihagararaho ahubwo itsindwa ibitego 3-0 byose byatsinzwe mu gice cya kabiri.
Ikipe y’u Rwanda yagagaraje imbaraga nkeya no gukina bugarira cyane kurusha uko basatiraga, yasabwaga nibura kunganyaa ibitego ibyo aribyo byose, bakabona gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho, ariko ntabwo byashobotse, kuko Mali yari ifite ishyaka ryinsho ryo gushaka intsinzi.
Mali ni yo yakomeje mu cyiciro gukirikiyeho itsinze ibitego 4 kuri 2 hateranyijwe imikino yombi, aho u Rwanda rwari rwatsindiye i Kigali ibietego 2-1.
Gutsindwa kw’Amavubi U20 byatumye asezererwa mu rugamba rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabere muri Algeria umwaka utaha.
Mali yasezereye u Rwanda izakina icyiciro cya nyuma cy’iri jonjora ubwo izaba ikina n’ikipe izarokoka hagati ya Zambia na Lesotho, ikipe itsinze izahite ijya mu gikombe cya Afurika.
Kuva ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatangira urugamba rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, ni ubwa mbere itsinzwe.Yatsinze Uganda mu mikino ibiri ya gicuti, isezerera Namibia, itsinda Tanzania mu kino ibiri ya gucuti, itsinda Nigeria mu mukino wa giciti, inatsinda Mali mu mukino ubanza.
Abakinnyi b’u Rwanda babanje mu kibuga batsindwa na Mali ni Kwizera Olivier- Salomon Nirisarike- Emery Bayisenge- Francois Hakizimana – Rusingizandekwe Jean Marie – Nsabimana Eric Ntamuhanga Tumayini – Jean D’Amour Uwinana – Tibingana Charles - Kabanda Bonfils-Sebanani Emmnuel.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|