Kuguma ku mwanya wa 125 bishingiye ahanini ku kuba ari nta mikino ya gicuti cyangwa se iy’amarushanwa izwi na FIFA u Rwanda rwigeze rukina. Uru rutonde ahanini rushingira ku buryo amakipe y’ibihugu makuru (senior) aba yaritwaye mu mikino mpuzamahanga.
Kugeza ubu Uganda ni cyo gihugu gikomeje kuza imbere ku rutonde rwa FIFA mu karere u Rwanda ruherereyemo, ikaba iri ku mwanya wa 88 ku isi, hagakurikiraho Soudan iri ku mwanya wa 104 ku isi.
Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo iza ku mwanya wa 115, Ethiopia ikaza ku mwanya wa 122, u Rwanda ku mwanya wa 125, Kenya ikaza ku mwanya wa 126 ikaba ikurikirwa na Tanzania iri ku mwanya wa 128 ku isi.
U Burundi buri ku mwanya wa 133, Eritrea ku mwanya wa 187, Somalia iri ku mwanya wa 190, Djibouti iri ku mwanya wa 198 naho Soudani y’Amajyepfo ikaza ku mwanya wa 199.
Cote d’Ivoire ni yo ikomeje kuza imbere muri Afurika ikaba iri ku mwanya wa 16 ku isi. Muri Afurika ikurikiwe na Ghana, Algeria, Libya, Mali, Egypt, Tunisia, Gabon, Zambia na Sierra Leone.
Espagne ikomeje kuza ku isonga ku rwego rw’isi ikaba ikurikiwe n’Ubudage, Ubwongereza, Uruguay, Portugal, Ubutaliyani, Argentina, Ubuholandi, Croatia na Denmark.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|