Lil P azitabira igitaramo cyo kumurika alubumu ya Paccy

Umuhanzi Lil P ubarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza azitabira igitaramo cyo kumurika alubumu “Miss President” ya Paccy kizaba tariki 24/08/2012.

Nduwayo Papias usanzwe azwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lil P azagera mu Rwanda tariki 22/08/2012 hasigaye iminsi ibiri ngo Paccy ashyire ahagaragara alubumu ye.

Lil P kandi nawe arateganya kuzamurikira alubumu ye hano mu Rwanda ku itariki ataramenya neza, yadutangarije ko bidahindutse yayimurika ku itariki 20/09/2012 mbere y’uko asubira mu Bwongereza aho yiga.

Lil P ni Umunyarwanda ufite imyaka 22, yatangiye umuziki mu mwaka wa 2007 akaba akora injyana ya Hip Hop na Afrobeat. Zimwe mu ndirimbo ze ni “Ngwino”, “Salute”, “Amber”, “My Bubu”, “Nta bwoba”.

Umuhanzi Lil P uba mu Bwongereza.
Umuhanzi Lil P uba mu Bwongereza.

Abandi bahanzi bazaririmba mu gitaramo cyo kumurika alubumu “Miss President” ya Paccy harimo Riderman, Knowless, Jay Polly, Dream Boys, Urban Boys n’abandi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafranga 5000 mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 2000 ahandi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka