Imanza nyinshi zatumye urubanza rwa Gatera Stanley rusubikwa

Imyanzuro y’urubanza rw’umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi, Gatera Stanley, izasomwa tariki 13/08/2012 kubera ko habaye imanza nyinshi. Byari biteganyijwe ko iyo myanzuro isomwa kuri uyu wa gatanu tariki 10/08/2012 mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Urubanza rwa Gatera Stanley rwari rwabaye tariki 08/08/2012, urukiko ruvuga ko ruzasoma imyanzuro tariki 10/08/2012 saa tanu.

Imyanzuro yagombaga gusomwa saa satanu zuzuye, umucamanza yinjiye mu cyumba cy’iburanisha saa sita n’iminota 33 avuga ko bitewe n’imanza nyinshi bafite urw’umunyamakuru Gatera Stanley ruzasomwa saa munani tariki 13/08/2012.

Gatera Stanley, umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi yatawe muri yombi tariki 01/08/2012 azira inkuru yasohotse tariki 28/06/2012 mu kinyamakuru Umusingi kuko igaragaramo ivangura; nk’uko byatangajwe na polisi.

Iyo nkuru yari nk’igitekerezo ivuga ngo “impamvu abagabo bahura n’ibibazo bakurikiye ubwiza bw’abakobwa bitwaga Abatutsi” ntiyashimishije umuryango “Pro-femmes Twese Hamwe” kuko yandikiye ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) basaba ko bakurikirana umuntu wanditse iyo nkuru.

Gatera Stanley avuga ko akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside; nk’uko Pro-femmes yabimuregaga, ariko we akavuga ko icyakozwe atari inkuru ahubwo ari igitekerezo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka