Tibingana yavuye muri Proline ajya muri SCVU

Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, Tibingana Charles Mwesigye, ukina muri Uganda, yavuye muri Proline Academy yerekeza mu SC Victoria University.

Amakuru y’igurishwa rya Tibingana w’imyaka 18 ryatangwajwe n’Umuyobozi wa Proline Academy Mujib KAsule kuwa mbere tariki 06/08/2012 ubwo yaganiraga n’urubugwa rwa interineti kawowo.com, gusa yirinze gutangaza ingano y’amafaranga bamugirishije.

Kasule yagize ati « Nibyo koko twamaze kugurisha Tibingana mu ikipe ya Victoria University, ariko amafaranga yaguzwe ntabwo tuyatangaza”.

Kugurwa n’iyi kipe nshya mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Uganda byatewe n’uko Tibingana amaze iminsi yitwara neza mu Proline Academy yakiniraga ndetse no mu ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20.

Muri Shampiyona ya Uganda y’ubushize, Tibingana ari mu bakinnyi batanu babashije gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe (Hat Trick), ubwo Proline yatsindaga Utoda FC, ubu yamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Tibingana Charles Mwesigye.
Tibingana Charles Mwesigye.

Proline Academy muri icyi gihe cyo kugura abakinnyi yatakaje abakinnyi benshi bagiye mu yandi makipe cyane cyane muri Uganda, umuyobozi wayo Kasule akavuga ko batazigera bagura abakinnyi bakomeye bo kubasimbura, ngo ahubwo bazazamura abana bato bakina mu ishuri ryabo ry’umupira w’amaguru.

« Tuzakura abakinnyi muri Academy tubazamure mu ikipe nkuru. Ubu nta gahunda yo kugura abakinnyi bafite inararibonye dufite, tuzakoresha abana bacu”.

Muri shampiyona y’umwaka iheruka, Proline yarangije ku mwanya wa gatandatu ariko benshi mu bakinnyi bayifashije kwitwara neza baamaze kuva muri iyo kipe.

Kugurishwa kwa Tibingana kuje gukurikira kugenda kwa Yasin Mugabi werekeje muri Uganda Revenue Authority (URA).

Tibingana wavukiye muri Uganda, yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo we na mugenzi we Andrew Buteera bakinanaga muri Proline Academy, bitabiraga imikino y’igikombe cya Afurika ndetse n’icy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri 2011.

Kuva ubwo we na Buteera bahamagarwa mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20 ndetse rimwe na rimwe no mu ikipe nkuru.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka