Bashabe Kate niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga wa Nyarugenge

Bashabe Kate niwe ubahiga mu bwiza nyuma yo kwgukana ikamba rya Nyampinga wa Nyarugenge, mu birori byo gutora Miss Nyarugenge byabaye kuwa Gatanu tariki 10/08/2012.

Bashabe Kate abaye nyampinga wa Nyarugenge mu bakobwa 27 bose bari bariyamamarije guhatanira uwo mwanya.

Bashabe w’imyaka 21 yakurikiwe n’Umwali Neema na Denyse Uwineza, uko ari batatu nibo bazahagararira akarere ka Nyarugnge mu marushanwa ya Nyampinga agomba kuba tariki 12/08/2012, yo gutora umwali uhiga abandi mubwiza mumujyi wa Kigali.

Bashabe Kate niwe Nyampinga w'akarere ka Nyarugenge.
Bashabe Kate niwe Nyampinga w’akarere ka Nyarugenge.

Bashabe Kate yegukanye amafranga y’u Rwanda ibihumbi Maganatatu, igisonga cya Mbere cyegukana amafranga ibihumbi maganabiri naho igisonga cya kabiri yegukana amafranga ibihumbi ijana na mirongo itanu.

Ibirori byo gutora Nyampinga byahereye mu Ntara zinyuranye z’igihugu none bigeze kumugi wa Kigali. Biri mu rwego rwo gushaka Nyampinga w’u Rwanda.

Nyampinga uzatorwa azaba ariwe usimbuye Bahati Grace, wambitswe ikamba mu 2009 kugeza ubu akaba yari atarabona umusimbura.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana ishimwe ko no mugihugu cyacu harimo abantu yasize ubwiza,Ndabasaba ko bafata neza ubuzima bwabo bakagira discipline kugirango uwomugabane utazangirika vuba.

Florentin S yanditse ku itariki ya: 16-08-2012  →  Musubize

ese aba bakobwa baba mu rwagasabo ni hanze?gusa muge mukomeza kutugezaho aya makuru meza ndetse naya mafoto.

DADO yanditse ku itariki ya: 13-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka