Rusizi: Imibiri 7000 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Akarere ka Rusuzi karashimirwa uburyo kashoboye gushyingura mu cyubahiro imibiri y’inzirakarengane zigera ku bihumbi birindwi zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Celestin Kabahizi, agasanga ari ukubasubza agaciro kabo.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11/08/2012, nibwo habaye umuhango wo gushyingura iyo mibiri ku Rwibutso rwa Mibirizi mu murenge wa Gashonga. Ubusanzwe yari isanzwe ishyinguwe mu mashitingi.

Igikorwa cy’ishyingura iyo mbiri yagiye ikurwa mu mirenge ya Gashonga, Gitambi, Nyakabuye, Nyakarenzo, na Nkungu, cyabanjirijwe n’igitambo cya misa cyatuwe n’umushumba wa Diyoseze gatolika ya Cyangugu Musenyeri Jean Damascen Bimenyimana.

Misa yakurikiwe n’ibiganiro byaganishaga ku kwihanganisha ababuze ababo no kurwanya icyo ari cyo cyose cyagarura ubwicanyi nk’ubwo mu Banyarwanda.

Umwe mu bacikiye ku icumu watanze n’ubuhamya bw’ibyam,ubayeho, yavuze ko abacitse ku icumu bakeneye abajyanama bababa hafi kuko ihungabana naryo rituma kwiteza imbere kwabo bigorana.

Abaturage bari bitabiriye umuhango wo gushyingura inzirakarengane mu cyubahiro.
Abaturage bari bitabiriye umuhango wo gushyingura inzirakarengane mu cyubahiro.

Abashyinguye mu Rwibutso rwa Mibirizi, benshi muri bo ni abaguye kuri Paruwasi Gatolika ya Mibirizi, ubwo bari bizeye ko ntawagirira undi nabi amusanze mu nzu y’Imana. Gusa nibyabahiriye kuko taliki 18 na 20/04/1994 bagabweho ibitero bidasanzwe by’interahamwe ziturutse mu mu duce bahana imbibi.

Hasabwe ko hakorwa igitabo gikubiyemo amateka n’ibyahabaye, kugira ngo abazajya basura uru rwibutso bajye babasha gusobanukirwa neza amateka yaranze Mibirizi.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka