Ranking Trevor, umuhanzi wo muri Jamaica yitabye Imana kuwa Kabiri w’iki cyumweru
Ranking Trevor, wari umuhanzi akaba n’umudije (Dj), ukomoka muri Jamaica yitabye Imana, kuwa Kabiri w’iki cyumweru tariki 07/08/2012, azize impanuka y’imodoka yakoreye i Kingston mu murwa mukuru wa Jamaica.
Trevor wari ufite imyaka 60, wari icyamamare mu njyana ya Raggae, yazize impanuka y’imodoka yamugonze ubwo yari atashye ari kuri moto, nk’uko tubikesha urubuga wa www.musique.premiere.fr.
Trevor yamenyekanye cyane azamuwe n’inzu itunganya ikanakurikirana inyungu z’abahanzi n’ibihangano byabo ya Channel One yanazamuye abahanzi benshi mu myaka ya za 70.
Aha yahakoreye zimwe mundirimbo ze nka Truly, Cave Man Skank, Three Piece Chicken & Chips.
Muri 1978 yagiranye amasezerano na Label yo mu Bwngeleza, ahakorera alubumu “In Fine Style” iriho indirimbo nka Rub a Dub Style na Masculine Gender.
Nyuma imyaka irenga 30 aririmba, muri 2008 nbwo yakoze igitaramo cye cya mbere muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ahitwa i Brooklyn, mu gitaramo cyabaga buri mwaka gihuza abahanzi b’injyana ya Reggae.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|