Kidz Voice izamurika alubumu yabo
Itsinda Kidz Voice rigizwe n’abana bava inda imwe rimenyerewe mu njyana ya Reggae rizamurika alubumu yabo ya mbere bise “African Children” kuwa gatandatu tariki 18/08/2012 kuri One Love hazwi nko kwa Rasta ku Kinamba hafi ya Cadillac.
Heritier uhagarariye iri tsinda rya Kidz Voice avuga ko umwihariko wa alubumu African Children ari uko igizwe n’ubutumwa bubwira urubyiruko rwa Afurika n’urw’u Rwanda muri rusange.
Abahanzi bazifatanya nabo mu kumurika alubumu yabo harimo abazwi cyane mu njyana ya Reggae aribo Natty Dread, Chrispin, Holy Jah Doves na Lion Imanzi.
Hazaba kandi hari n’abahanzi nyarwanda baririmba injyana zisanzwe harimo Young Grace na Tuff Gangz baririmba Hip Hop, Rafiki uririmba Coga Style, Uncle Austin uririmba Afrobeat ndetse na Urban Boys bashoboye injyana zitari nkeya nka R&B,Afrobeat na Pop.

Uhagarariye iri tsinda rya Kidz Voice asobanura impamvu batinze gutangaza ibijyanye no kumurika alubumu yabo muri aya magambo: “Nta mafaranga menshi dufite ama radio yatwimye sponsorship urumva ko niba amaradio atabivuze abantu se babimenya gute? Twe tuzakora ibishoboka kandi tuziko Imana ishobora byose niyo twizeye izatuba hafi.”
Ibirori byo kumurika iyi alubumu bizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kwinjira bikazaba ari amafranga y’u Rwanda 3000 mu myanya y’icyubahiro na 2000 ahandi hose.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|