Umugore watwitswe n’umugabo yoherejwe muri King Faysal ku nkunga ya Good Neighbors
Nyuma y’iminsi ine ari mu bitaro bya Remera Rukoma kubera gutwikwa n’umugabo we, kuri uyu wa gatanu tariki 10/8/2012, umuryango Good Neighbors wafashije Budensiyana kujya kuvurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal i Kigali.
Dusabumuremyi Budensiyana watwikishijwe amavuta ashyushye n’umugabo we ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 06/08/2012, yoherejwe mu bitaro byitiriwe umwami Faysal, ahari ubuvuzi bwateye imbere. Umuryango w’Abanyakoreya Good Neighbors ukaba wemeye kuzamufasha mu buvuzi bwose buzamukorerwa.
Umuyobozi wa Good Neighbors, David Sehyeon Baek, avuga ko nyuma yo kumva no kubona ibyabaye kuri uyu mugore mu bitangazamakuru, Good Neighbors nk’umuryango usanzwe ufasha abatishoboye mu mirenge ya Runda na Nyamiyaga yo mu karere ka Kamonyi, yiyemeje kumufasha kwivuza.
Umubyeyi we akaba ari nawe umurwaje, Mukarutamu Faina, yishimiye ubwo bufasha bahawe kuko bo nta bushobozi bwo kumuvuza bari bafite. Arasabira umugisha aba bagira neza bemeye kumwishingira. Uwo mukecuru ugaragaza ukwiheba aragira ati “ndahamya ko umwana wanjye n’ubwo yahuye n’ibibazo atazahwema kubashimira”.
Bamwe mu baganga bamukurikiranaga mu bitaro bya Remera Rukoma, batangaza ko ubwo uyu murwayi ajyanywe mu bitaro byateye imbere nka King Faysal, hari icyizere cy’uko azakira, kuko amavuta yotsa nabi, ku buryo uwo yokeje bisaba ko akorerwa Chirurgie Esthetique.
Good Neighbors itanga ubufasha ku buzima n’imibereho myiza ku batuye mu turere ikoreramo, Kamonyi, Gasabo na Nyamagabe.
Ku bufatanye n’Ibitaro bya gisirikare baje ku kigo nderabuzima cya Gihara n’icya Mugina byo mu karere ka Kamonyi, bavura abantu bagera ku 150. Abagaragayeho indwara zikomeye babafasha kuvurirwa mu bitaro byisumbuyeho.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Hum! Gusa niba arimperu’ka igeze,ntaw’ubizi ariko dusenge kuko hasigaye haba amahano atarahozeho mbere hose! Ubwo umugabo nkuwo ntaba yanyoye ibiyobya bwenjye koko? Ndashimira uwo muryango ufasha abatishoboye.
NONOSEKO IMANAYAGIZENEZA,AKABONA,ABAGIRANEZA,NYAMUGABOWE,ALIHE
Imana yo mwijuru. Imube imbere kd imukize
Mbega ishyano!! uyu mugabo na kurikiranywe aryozwe ibyo yakoze.
Niko ibi niki koko? Ariko Rwanda !!! None se wamunyamakuru we wabuze iki ngo uduhe inkuru irambuye? Uyu mugabo se ubu arihe? Bapfuye iki? Gusa imana ifashe uyu mudame azagumane ubuzima naho Kariya gasura ke ko simpamya ko azagasubirana iriya nyamaswa yagatwitse.