Zambia: Ibigori birimo uburozi byahitanye imbwa 400
Muri Zambia, haravugwa imbwa 400 zapfuye mu kwezi kumwe nyuma yo kugaburirwa ibigori byifitemo uburozi bwinshi bwa ‘aflatoxins’ cyangwa se uruhumbu rwinshi, ku buryo bikekwa ko n’abantu baramutse bariye ibyo bigori ubuzima bwabo bwajya mu kaga nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima w’icyo gihugu Elijah Muchimi.
Uwo muyobozi yatangaje ko ibipimo (samples) 25 z’ibigori bafashe muri za sosiyete zitunganywa ibigori, zagaragayemo urugero runini rw’uruhumbu bwa ‘aflatoxins’, ubwo bukaba ari uburozi bushobora no gutera kanseri ku bantu.
Yagize ati, “ Ibigori ni ibyo kurya by’ibanze muri Zambia, ibyavuye muri iryo suzuma biteye impungenge cyane kubera ingaruka nyinshi bishobora guteza ku baturage”.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rivuga ko hari ibihamya by’uko ubwo burozi bwa ‘aflatoxins’ bushobora gutera kanseri y’umwijima mu gihe bugeze mu mibiri y’abantu.
Ubuyobozi bwatangiye gukora iperereza ku bigori byinjira muri icyo gihugu nyuma y’uko hari Televiziyo yitwa Diamond TV y’aho muri Zambia, yatangaje ko hari imbwa nyinshi zimaze kwicwa n’ubwo burozi bwa ‘aflatoxins’, kandi bikekwa ko zaburiye mu byo kurya by’imbwa byashyizwemo ibigori byifitemo ubwo burozi.
Inkuru yatangajwe na BBC yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima itaratangaza niba hari umuntu waba yaramaze gupfa biturutse kuri ibyo bigori, ariko ko hari iperereza ryatangajwe n’Ikigo cya Leta ya Zambia ‘Zambia National Public Health Institute’ rigamije kureba niba hari ingaruka zamaze kugera ku bantu ziturutse kuri ibyo bigori bihumanye.
Gusa, nyuma y’ibyo byavuye muri ibyo bipimo, ngo hari zimwe muri sosiyete zitunganya ibigori zahise zihagarikwa mu gukora ibikomoka ku bigori, nubwo Minisitiri Muchimi, yirinze gutangaza amazina yazo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|