Muhanga: Abaturage barifuza gutizwa ibisambu bitarimo gukoreshwa byahawe abikorera
Abaturage bo mu Mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe mu Karere ka Muhanga barasaba inzego z’ubuyobozi, guhabwa ibisambu byahawe abikorera bakaba batabibyaza umusaruro bakabihinga.
Abo baturage bavuga ko bemeranya n’ubuyobozi kuba ibyo bisambu bizabyazwa umusaruro n’abikorera, ariko ko igihe cyose bataratangira kubikoresha babihabwa bakabihinga kuko ntacyo n’ubundi bimaze.
Ugeze mu gishanga cya Rwansamira mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gahogo usangamo ibyobo byaretsemo amazi, kuko abacukuyemo ibumba batigeze babisubiranya, ubundi hirya yabyo ukahabona inka nyinshi zirimo kurisha ku manywa, mu gihe ubundi bitemewe kuragira amatungo ku gasozi.
Birumvikana ko aborozi batakwihanganira kubona ubwatsi nk’ubwo bupfa ubusa kandi bafite amatungo abukeneye, mu gihe abahingaga muri icyo gice cy’igishanga bo bipfumbase kuko nta wakozamo isuka keretse ababaye batijwe igice kindi.
Ni igishanga cyari cyaratunganyijwe kigahingwamo ibigori bigasimburana n’ibirayi n’ibishyimbo ndetse n’imboga, aho nibura abahinzi basaga 1000 ari bo bakibyazaga umusaruro, ariko ubu harahingwa gusa igice kimwe cyacyo ahandi nta kihakorerwa, ari na yo mpamvu abaturage bifuza ko baba bagitijwe bakajya bahinga ahatari gukoreshwa.
Abasaba guhinga ibyo bisambu ni abaturage bo mu Murenge wa Nyamabuye bakoreshaga igishanga cya Rwansamira, nyuma bakaza kucyamburwa kikegurirwa umushoramari ngo agicukuremo ibumba azifashisha mu gukora amakaro, mu ruganda rwubatswe mu cyanya cy’inganda ya Muhanga.
Icyakora abaturage bavuga ko hashize imyaka ibiri igice kimwe cy’iyo gishanga nta musaruro gitanga kandi baragihingaga, kuko iryo bumba bataratangira kuricukuru, usibye gusa inshuro imwe babonye imashini ziza gushakisha bakaba batanazi niba bararibonye cyangwa bararibuze.
Umwe muri bo agira ati, “Twabonye imashini ziza ziracukura, ntituzi niba ibumba ririmo cyangwa bararibuze, ariko niba bataraza kuricukura, Leta ibe idutije tuhahinge kuko byatuma twongera umusaruro kuko turashonje ibisambu bihari ntacyo bikoreshwa”.
Undi ati “Hashize imyaka ibiri ntawe uhinga muri iki gishanga kandi n’umushoramari ntacyo akimaza, ndumva baduha amahirwe tukaba tugihinga hanyuma bakenera kugikoresha tukakibasubiza”.
Ibyifuzo by’abashaka guhinga mu gishanga cya Rwansamira kinafitwe n’abaturage b’Umurenge wa Shyogwe, ahateganyijwe kubakwa sitade mpuzamahanga, bamaze kwishyurwa bakanimurwa ariko imirimo ikaba itaratangira.
Hari kandi abari batijwe ubutaka bwo guhinga mu kibanza kizubakwamo Hoteli y’inyenyeri eshanu muri uwo Murenge, ihuriweho n’Uturere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango, imirimo nabwo ikaba itaratangira.
Mu gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi isaba ko abaturage bahinga ibisambu byose, yemwe no mu bibanza bitarubakwa, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama ari bwo buzakora inama yo gutegura igihembwe cy’ihinga 2025 A, ari na ho hazaganirirwa ku byifuzo by’abo baturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yatangarije Kigali Today ko abashaka guhinga bazabona ibisubizo nyuma yo kuganira ku mitegurire y’igihembwe cy’ihinga 2025 A ,kandi ko hazavamo ibisubizo bibanyuze.
Ohereza igitekerezo
|
Twishimiyeko bongeye kuhatanga abaturange bakaba bongeye guhinga nibyiza
Buriya rero, mu rwego rw’iterambere rirambye si byiza kurarikira ikintu uzakoresha igihe gito. Abo baturage barareba hafi cyana cyane abahawe ingurane. Ahubwo nibashore imari bahawe mu kugura ubutaka bwabo babutunganye babufumbire babubyaze umusaruro mu buryo burambye aho kujya gushora amaboko yabo ahantu hatari ahabo kandi bazi ko ejo cyangwa ejo bundi bazavamo.