Twageze mu Rwanda,dukunda Abanyarwanda-AZAM FC

Ikipe ya AZAM FC yageze mu Rwanda aho ije kwitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya Total Energies CAF Champions League uzayihuza na APR FC kuri uyu wa Gatandatu.

Azam FC yageze mu Rwanda, mu rurimi rw'ikinyarwanda bandika ko bakunda abanyarwanda
Azam FC yageze mu Rwanda, mu rurimi rw’ikinyarwanda bandika ko bakunda abanyarwanda

Ni ikipe yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye maze ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ibwira Abanyarwanda ko ibakunda.

Yagize iti "Twageze mu Rwanda,dukunda Abanyarwanda."

Abakinnyi ba Azam FC bageze mu Rwanda
Abakinnyi ba Azam FC bageze mu Rwanda

Biteganyijwe ko AZAM FC izakorera imyitozo kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu, Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha umukino uzaberaho ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024.

Umukino ubanza wabaye tariki ya 18 Kanama 2024 ikipe ya AZAM FC yatsinze APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Johnier Blanco kuri penaliti.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri turabashimira cyaneeee rwose kubwamakuru mutugezahooooo
APR iraje ibikore

Love John yanditse ku itariki ya: 22-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka