Uwahoze ari Minisitiri yaguye muri gereza nyuma y’imyaka itandatu ataburanishwa
Berhane Abrehe wahoze ari Minisitiri w’imari muri Eritrea ndetse akaba n’umuntu wakunze kunenga cyane Perezida w’icyo gihugu Issaias Afwerki, yapfuye aguye muri gereza nk’uko byatangajwe n’abo mu muryango we ndetse n’umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera muri icyo gihugu.
Berhane, ubu wari ugize imyaka 79 y’amavuko, yari amaze imyaka itandatu afunze (6) atarigera aburanishwa na rimwe ngo amenye icyo ashinjwa, nk’uko byatangajwe mu itangazo ryasohowe n’umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Eritrea ‘ONG Human Rights Concern Eritrea (HRCE)’ ku wa Kane tariki 22 Kanama 2024.
Ikinyamakuru RTL.Info cyatangaje ko Berkane yatawe muri yombi muri Nzeri 2018, nyuma gato yo gusohora igitabo kinenga cyane ubutegetsi bwa Eritrea. Kuva ubwo, uyu mugabo wahoze ari umwe mu bagize Guverinoma muri Eritrea yakomeje gufungirwa mu ibanga, nk’uko byatangajwe n’umwe mu miryango itari iya Leta ufite icyicaro mu Bwongereza.
Eritrea ni Igihugu bamwe bakunze guhimba ko ari ‘Koreya ya Ruguru y’Afurika’, kubera uko kiyobowe na Perezida Issaias Afwerki kuva cyabona ubwigenge mu 1991 cyakuye kuri Ethiopia, nyuma yo kumara imyaka hafi 30 kirwanira ubwo bwigenge.
Nyakwigendera Berhane, nawe yari umunyamuryango w’ishyaka rya Front Populaire de Libération de l’Erythrée (EPLF), ishyaka rya Perezida Issaias Afwerki mu gihe cyo guharanira ubwigenge, ndetse yaje no kuba umunyapolitiki ukomeye muri Eritrea, ajya no mu myanya itandukanye muri Guverinoma mbere yo guhinduka utavuga rumwe na Leta.
Nyuma yo gutangira kugaragaza ko atishimiye imiyoborere ya Perezida wa Eritrea yabishyize no mu gitabo yanditse akita ‘Hagerey Eritrea’ cyangwa se ‘L’Erythrée, ma nation’ aho agaragazamo ko Igihugu cye gikeneye ivugurura ryo mu rwego rwa demokarasi, ndetse anagaragaza ko Perezida wa Eritrea ari umunyagitugu akwiye kwegura.
Mu gihe Berhane yatabwaga muri yombi, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wa Amnesty International wanditse ko Eritrea irimo kurushaho kwanduza isura yayo mu bijyanye no guhutaza uburenganzira bwa muntu.
Igihugu cya Eritrea, ni kimwe mu bihugu bikunze kuvugwaho kuba kitubahiriza uburenganzira bw’abashaka kugaragaza ibiterekezo byabo, kuba kitubahiriza uburenganzira bwa muntu, kutubahiriza uburenganzira bw’abaturage ndetse kikaba no mu bihugu biri ku rwego rwo hasi mu bijyanye n’ubukungu.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko umuryango wa nyakwigendera Berhane wavuze ko inkuru y’urupfu rwe bayibwiwe n’abashizwe kubika abayabozi bapfuye mu gihe bafunze, kandi ko wamenye ko azashyingurwa mu irimbi rya ‘Asmara Patriots’ aho hakaba hashyingurwa abarwaniye ubwigenge bwa Eritrea gusa.
Gusa umurambo we nturashyikirizwa umuryango we, ndetse watangaje ko utabwiwe itariki Berhane yapfiriyeho cyangwa se icyamwishe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|