Volleyball: Ikipe y’igihugu y’ingimbi yashyikirijwe ibendera mbere yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 20 ni bwo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Niyonkuru Zephanie yashyikirije ibendera ry’igihugu ikipe y’igihugu y’abato bagiye mu gikombe cya Afurika.
Ni abakinnyi batarengeje imyaka 18 berekeje mu gihugu cya Tuniziya mu mujyi wa Sfax ahazabera amarushanwa ahuza ibihigu muri Afurika.
Nyuma yo guhabwa ibendera ndetse bakanagenerwa ubutumwa butandukanye bwiganjemo kuzirikana indagagaciro ziranga umunyarwanda aho aba ari hose, ikipe y’igihugu yahise ifata urugendo mu masaha y’ijoro yerekeza muri Tuniziya.
Mu butumwa yagejeje kuri aba abakinnyi, Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ya siporo Niyonkuru Zephanie yibukije izi ngimbi ko iyo wambaye umwamabaro uriho ibendera ry’igihugu uba ugiye guhagararira igihugu.
“Iyo wambaye umwambaro uriho ibendera ry’igihugu, ni igisobanuro ko uhagarariye igihugu. Iyo uhatana rero uba ugira ngo uheshe ishema igihugu cyawe, ababyeyi bawe, ishuri wigamo ndetse na federasiyo iba yaragutoranyije. Igihe ni iki rero ko ubu mugiye gushyira mu bikorwa ibyo mwari mumaze iminsi mwitoza kandi abanyarwanda bose barabashyigikiye kandi mugomba kujyenda mutekereza ko intego ari igikombe nta kindi tubatumye”
Umutoza w’ikipe y’igihugu Ntawangundi Dominique yahagurukanye abakinnyi 12 ari nabo azakoresha muri iri rushanwa biteganyijwe ko rizatangira kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024.
Ohereza igitekerezo
|
Bana bacu bana b’u Rwanda ni mugende muduserukire nk’Abanyarwanda n’Igihugu cyacu u Rwanda Imana izabane namwe gusa muzirikane Indangagaciro zacu zizabarange aho mugiye.Dufite ubuyobozi bwiza bushyigikiye cyane sport na sportifs