Ikipe ya AS Kigali yatanze Kiyovu Sports kwinjira mu mukino kuko ku munota wa 15 gusa Shaban Hussein Tshabalala yari yamaze kuyitsindira igitego cya mbere ku mupira wari uhinduwe na Nkubana Marc ku ruhande rw’iburyo maze nawe atsindisha umutwe.
Kiyovu Sports yakinnye ishaka kwishyura hakiri kare bituma ku munota wa 44 w’umukino myugariro Hakim Dieme ayishyurira igitego ku mupira wavuye muri koruneri yatewe na Nizigiyimana Karim igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri ni umukino wakomeje kuryohera abari kuri Kigali Pelé Stadium. Ku munota wa 75 ikipe ya Kiyovu Sports yabonye igitego cya kabiri ariko cyateje impaka giturutse kuri kufura yatewe na Nizeyimana Djuma maze Mugisha Desire wavuye mu ikipe ya Marine FC atsinda igitego.
Abakinnyi ba AS Kigali bavugaga ko uyu musore yatsinze iki gitego yaraririye ndetse kutacyumvikanaho byatumye umukino uhagarara iminota hafi itanu gusa ariko birangira cyemejwe.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|