Volleyball U18: U Rwanda ruratangira rwesurana na Algeria mu gikombe cya Afurika
Kuri uyu wagatandatu taliki ya 24 Kanama, mu mujyi wa Tunis ho mu gihugu cya Tuziniya, haratangira imikino y’igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 18, aho u Rwanda rutangira rwesurana na Algeria.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri muri iki gihugu cya Tuniziya kuva kuri uyu wagatatu taliki ya 22 aho u bitabiriye imikino yingimbi zitarengeje imyaka 18 (U18 Africa nations championship).
Mu rwego rwo gukomeza kwitegura, ikipe y’igihugu ku munsi w’ejo yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Morocco. Ni umukino wabereye kuri Palais des Sports d’El Menzah yubatswe mu 1967, amakipe yombi yahisemo gukina amaseti 2 mu rwego rwo kwirinda kwinaniza kuko bari bafite irushanwa.
Amaseti abiri yarangiye ari iseti 1-1
Rwanda 19-25 Morocco
Rwanda 25-17 Morocco
Kuri uyu wa gatanu kandi ni nabwo habaye inama itegura irushanwa (Technical Meeting)
Muri iyi nama hemejwe ko amakipe yose azakina hagati yayo (round robin) nyuma bahure bijyanye n’uko bazaba bahagaze (ranking).
Mu mikino itangira none, Tuniziya iratangira itera mpaga ikipe y’igihugu ya Kenya itaragera mu gihugu cya Tuniziya kuko biteganyijwe ko izahagera ku munsi w’ejo mu gitondo.
Ibindi bihugu byose byamaze kuhagera ari byo Tunisia yakiriye irushanwa, Morocco, Egypt, Algeria ndetse n’ U Rwanda.
Mu mukino ubanza u Rwanda ruracakirana na Algeria ku isaha ya saa kumi 4pm (Isaha yo muri Tuniziya) ari zo saa kumi nimwe “5pm” ku isaha y’I kiagali mu Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|