Umugabo yahanishijwe igifungo cy’amezi atatu kubera gucungisha camera umugore we mu ibanga
Muri Taiwan, urukiko rwahanishije umugabo igihano cyo gufungwa amezi atatu muri gereza kubera ko yacungishije umugore we camera ihishe mu rugo rwabo atamubwiye kugira ngo ajye agenzura ko amuca inyuma koko, urukiko rwabyise ko uwo mugabo yavogereye ubuzima bwite bw’umugore we.
Iyi nkuru yanditswe mu binyamkuru byinshi byo mu Bushinwa byanditse nyuma y’uko umugabo wo muri Taiwan wiswe Fan, ahanishijwe n’urukiko gufungwa amezi atatu kubera nyuma yo kwerekana amashusho yafashe umugore we amuca inyuma kandi yarayafatishije camera yahishe mu nzu yabo umugore atabanje kubimenyeshwa no kubyemera.
Bivugwa ko abo bombi bari bamaze imyaka myinshi bashakanye ndetse baranabyaranye abana babiri, ariko mu 2022, ubwo Fan yari atangiye gukeka ko umugore we yaba amuca inyuma, ngo yafashe camera imwe ayishyira munsi ya Piano mu ruganiriro rw’inzu yabo, indi camera ayishyira inyuma ya mudasobwa yo mu cyumba cyabo.
Nyuma y’ibyumweru bibiri, izo camera ngo zaje gufata amashusho y’uwo mugore ari kumwe n’umugabo utazwi barimo bakora imibonano mpuzabitsina, aho mu rugo rwabo, ayo mafoto umugabo ayafata yashakaga kuyakoresha mu rukiko asaba gatanya.
Muri gashyantare 2022, Fan yatumiye umugore we ari kumwe n’umunyategeko we kugira ngo baganire ku bijyanye na gatanya, maze bibananira kumvikana, Fan ahita atanga ikirego cy’imbonezamubano asaba ko umugore we yamuha indishyi z’akababaro kubera agahinda yamuteye amuca inyuma.
Gusa ngo muri icyo gihe umugore nawe yahise atanga ikirego kuri polisi avuga ko umugabo yavogereye ubuzima bwe bwite, agashyira camera zihishe mu nzu yabo atabanje kumumenyesha, ndetse ahita atanga n’ikirego mu rukiko.
Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko mu kwiregura, Fan yavuze ko icyatumye ashyira camera mu rugo rwabo ari uko abana bakunda kwinuba, bavuga ko nyina atinda mu bwogero bikabije, ku buryo byari biteye impungenge.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, urukiko rwa ‘Taoyuan High Court’ rwahanishije Fan gufungwa amezi atatu muri gereza kuko yafashe umugore we amashusho mu ibanga, akanafotora ibikorwa by’abandi bantu bakora mu buzima bwabo bwite, batabimuhereye uburenganzira kandi nta mpamvu n’imwe yumvikana yatumye afata ayo mafoto.
Uwo mugabo yajuririye icyo cyemezo, ariko urukiko rukuru rwa ‘Taoyuan High Court’ rwanze ubujurire bwe, ndetse ubu Fan akaba agomba kumara amezi atatu muri gereza.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
URUKIKO RWABAHAYE GATANYA Y’AMEZI 3, NYUMA YAYO HAZAKURIKIRAHO IKI?