Maroc: Umwami yahaye imbabazi abahinzi bari bakurikiranyweho icyaha cyo guhinga urumogi

Umwami wa Maroc yafashe icyemezo cyo guha imbabazi abahinzi 4800 bari bakurikiranywe n’inkiko cyangwa se bari baramaze gukatirwa n’inkiko n’abari baramaze gushyirirwaho impapuro zo kubata muri yombi kubera ibyaha bijyanye n’ubuhinzi bw’igihingwa kitemewe n’amategeko cy’urumogi nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubutabera.

Itegeko rya Maroc ryemera ubuhinzi bw'urumogi rukoreshwa mu buvuzi
Itegeko rya Maroc ryemera ubuhinzi bw’urumogi rukoreshwa mu buvuzi

Icyo cyemezo ngo kije nyuma y’uko mu mwaka wa 2022, Maroc yatoye itegeko ryemera ubuhinzi bw’urumogi rugenewe gukoreshwa mu nganda no mu bijyanye n’ubuvuzi mu Bwami bwa Maroc na cyane ko ari Igihugu cya mbere cyeza urumogi ku rwego rw’isi nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Izo mbabazi zatanzwe n’Umwami wa Maroc, Mohammed VI ku wa mbere tariki 19 Kanama 2024 ku masaha y’umugoroba, azitanga ku bantu 4800 bashakishwaga n’ubutabera, abandi bakurikiranywe n’inkiko cyangwa se baramaze kuburanisha no gukatirwa n’inkiko kubera ibyaha bijyana n’igihingwa kitemewe cy’urumogi.

Ni icyemezo cyatangajwe na Minisiteri y’Ubutabera, mbere yo kwizihiza umunsi mukuru wa ‘Révolution du Roi et du peuple’ wizihizwa buri mwaka muri Maroc bibuka uko birukanye abakoroni b’Abafaransa, bakagerageza gushyira Mohammed ben Aarafa ku ngoma. Uwo munsi ukaba wizihizwa tariki 20 Kanama buri mwaka.

Nk’uko byatangajwe na RFI, izo mbabazi kandi zahawe abahinzi 4800 bakoze ubuhinzi butemewe bw’urumogi, zigamije gufasha abo bahinzi kongera kwibona muri sosiyete no gukora ubwo buhinzi hagamijwe ko urumogi bahinga rukoreshwa mu buvuzi cyangwa se gukora imiti, ndetse no gukoreshwa mu nganda, kuko byamaze kwemerwa n’itegeko rya Maroc.

Gusa ariko ngo ubwo buhinzi bwemewe bw’urumugi bugomba gukorerwa mu Ntara eshatu ziri mu cyaro mu gace ka Rif, mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Marac.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu cya Maroc gishinzwe kugenzura ibikorwa bifite aho bihuriye n’urumogi, Mohammed El Guerouj, yavuze ko “Izo mbabazi zatanzwe n’Umwami wa Maroc, zizafasha abo bahinzi ndetse n’imiryango yabo kubaho batuje, kuko abakoraga ubwo buhinzi bw’urumogi buto buto, bahoranaga ubwoba mu myaka myinshi ishize, bikanga ko bashobora gutabwa muri yombi igihe icyo ari cyo cyose”.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko izo mbabazi zatanzwe ari intambwe ikomeye, mu guca ubuhinzi butemewe bw’urumogi, binyuze mu gutora amategeko yemera ibindi bihingwa byahingwa mu mwanya w’urumogi, aho yemeza ko ikigo ayoboye cyatanze impushya z’abashaka gukora ubwo buhinzi ku buryo bwemewe n’amategeko zigera kuri 200 mu myaka itagera no kuri itatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka