U Rwanda rutsinze Argentine mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi warebwe na Perezida Kagame (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatatu imbere ya Perezida Paul Kagame, Ikipe y’u Rwanda y’abagore yatsinze Argentine mu mukino wa kabiri w’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 cya Basketball mu bagore iri kubera mu Rwanda

Ni umukino watangiye ku i Saa mbili z’ijoro ubera muri BK Arena ku munsi wa gatatu w’iyi mikino iri kubera mu Rwanda kuva tariki 19 kugeza tariki 25 Kanama 2024 aho mu banyacyubahiro bari bawitabiriye harimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe na Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard.

Agace ka mbere kawo u Rwanda rwakegukanye rufite amanota 20 kuri 13 ya Argentine. Mu gace ka kabiri ntabwo hagaragayemo amanota menshi ku mpande zombi maze kegukanwa na Argentine ifite amanota 9-7 ariko muri rusange igice cya mbere kirangira u Rwanda ruri imbere n’amanota 27-19 ya Argentine.

Mu gice cya kabiri cy’imukino wose agace ka mbere kacyo u Rwanda rwongeye kugaruka ruri hejuru rukomeje kubifashwamo na Murekatete Bella wanatsinze amanota menshi muri uyu mukino (18) rwatwaye agace ka gatatu rutsinze amanota 18-7 mu gihe agace ka nyuma ariko ka kane kanasoza umukino nako rwakegukanye ku manota 13-9, muri rusange umukino urangira rutsinze Argentine mu mukino wa kabiri muri iyi mikino amanota 58-38.

U Rwanda rwaherukaga gutsinda Lebanon ku wa Mbere w’iki cyumweru amanota 80 kuri 62 mu gihe kuri uyu wa Kane saa mbili z’ijoro ruzakina n’u Bwongereza mbere y’uko hakinwa imikino ya 1/2 tariki 24 Kanama 2024 mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe tariki 25 Kanama 2024, Saa kumi n’imwe z’umugoroba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka