Namwe mu kibuga muri abasirikare- Gen. Mubarakh Muganga abwira abakinnyi ba APR FC

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC Gen.Mubarakh Muganga yibukije abakinnyi ba APR FC iri kwitegura AZAM FC ko kuba bakinira ikipe ya gisirikare nabo mu kibuga bagomba kuba bafite uwo mutima w’igisirikare.

Ni ubutumwa yageneye abakinnyi b’iyi kipe iri kwitegura umukino wo kwishyura wa Total Energies CAF Champions League uzayihuza na AZAM FC tariki 24 Kanama 2024,ubwo yabasuraga ku kibuga cy’imyitozo i Shyorongi Ari hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zo ku butaka Maj.Gen.Vincent Nyakarundi aho ahereye ku bakinnyi basanzwe yabibukije ko intsinzi ariyo ishyirwa imbere kurusha ibindi.

Ati"Abakinnyi dusanganywe murabizi neza ko intsinzi ari yo dushyira imbere kuruta ibindi, iyi ni ikipe ya Gisirikare ariko namwe burya mu kibuga muba muri abasirikare, rero mugomba kubyerekana mutahana instinzi kandi twizeye ko kuri uyu mukino turi twitegura muzaduha intsinzi.”

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda akaba n'umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC, Gen. Mubarakh Muganga
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen. Mubarakh Muganga

Gen.Mubarakh Muganga yakomeje abwira abakinnyi ba APR FC ko gutsinda igitego kimwe batsinzwe mu mukino ubanza ari byiza ariko kukirenza bakabona umutekano nabyo bishoboka cyane ko abatoza bari kubaha ibizabafasha.

Ati “Iyi mikino murimo ni yo tuba tugomba kwerekaniramo ko natwe duhagaze neza, kuri uyu wa Gatandatu nizeye ko mwiteguye kandi neza,abatoza banyu bari hano bari kubereka buri kimwe cyatuma mwitwara neza,ibyo babereka rero murasabwa kubikora mu kibuga.Gutsinda igitego kimwe ni byiza ariko se kuki mutatsinda n’icya kabiri kibaha umutekano, mugashyiramo n’icya gatatu bikarushaka kuba byiza?”

Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka Maj.Gen. Vincent Nyakarundi we yibukije ikipe ko umupira ubamo amayeri menshi kandi ko iyo wize neza uwo muhanganye bikorohera kumutsinda
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Maj.Gen. Vincent Nyakarundi we yibukije ikipe ko umupira ubamo amayeri menshi kandi ko iyo wize neza uwo muhanganye bikorohera kumutsinda

Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC yasoje yongera kubwira abakinnyi ko nk’ubuyobozi abo basangaywe babizi ko ibihembo bakura mu mikino bakina biba ari ibyabo kandi ko nta cyahindutse bityo kuba basabwa kubitwara nabo nk’ubuyobozi basigare babashakira n’ibindi nk’uko bisanzwe.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Maj.Gen. Vincent Nyakarundi we yibukije ikipe ko umupira ubamo amayeri menshi kandi ko iyo wize neza uwo muhanganye bikorohera kumutsinda kandi ko bari iwabo.

Abakinnyi nabo bijeje ubuyobozi gukora ibishoboka byose bakabona intsinzi
Abakinnyi nabo bijeje ubuyobozi gukora ibishoboka byose bakabona intsinzi

APR FC yatsindiwe muri Tanzania igitego 1-0 isabwa kwishyura cyangwa ikakirenza irakira AZAM FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Saa cyenda z’igicamunsi kuri stade Amahoro.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo koko.Umupira ni urugamba,kimwe no mu ntambara.Aho bitaniye nuko mu ntambara bicana,benshi bagapfa,abandi bakaba Kajoliti (casualties).Nyamara imana yaturemye itubuza kurwana,ahubwo ikadusaba gukunda abanzi bacu.Wivuga ngo na kera ba Dawudi bararwanaga.Ni Imana yabategekaga “kurwanya gusa abantu basengaga ibigirwamana byabo”.Bisome muli Gutegeka/Deuteronomy 20,imirongo ya 17 na 18.Niyo mpamvu Imana yabatizaga Abamarayika ngo babarwanirire.Nubwo abandi bumva nta kibazo kiri mu kurwana mu ntambara,abahamya ba Yehova ku isi yose ntibajya mu ntambara zibera mu isi.

mahoro yanditse ku itariki ya: 21-08-2024  →  Musubize

APR FC ni ikipe yacu kandi ituba ku umutima ba Afande bacu Imana ibahe umugisha kubwo kwigomwa umwanya nkuyu mukaza kureba ikipe yanyu ariyo yacu.
Nshingiye ku mateka yaho ikipe ikomoka ubundi nta musirikare usuzugura umwanzi ahubwo amubonamo gukomera bigatuma wowe upanga neza uko umutsinda,bakinnyi bacu mwo kabyaramwe turabasabye mutegure neza umwanzi tugiye kurwana nawe arakomeye ariko dufite amahirwe yuko adusanze aho twamwiteguriye.natwe tuubari inyuma IMANA IZABIDUFASHEMO

MURAKOZE NDABAKUNDA

Mwizerwa Iddy yanditse ku itariki ya: 21-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka