Umuhanzi Tekno Miles yahakanye kugwa igihumura ku rubyiniro
Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Augustin Miles Kelechi Okechukwu, uzwi cyane ku izina rya Tekno Miles, yahakanye amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ko yaguye igihumura ubwo yari ku rubyiniro muri Afurika y’Epfo.
Uyu muhanzi yahakanye iby’aya makuru yise ibihuha nyuma y’uko hakwirakwijwe amashusho agaragaza umuhanzi wari ku rubyiniro akagwa hasi bikekwa ko yaguye igihumura akikubita hasi mu gitaramo cyaberaga muri Afurika y’Epfo.
Muri ayo mashusho, hagaragaramo abagabo benshi barimo batanga ubutabazi bw’ibanze bafasha uwo muhanzi nyuma yo kwikubita hasi. Bamwe mu bakwirakwije ayo mashusho bahise bavuga ko uwo muhanzi yari Tekno.
Aya mashusho akimara kumugeraho, Tekno Miles yahise ajya ku rubuga rwe rwa Instagram ayamaganira kure ndetse avuga ko ameze neza kandi ko atari no kubarizwa ku butaka bwa Afurika y’Epfo.
Yanditse ku rubuga rwe ati: "Muraho basore, ndakomeye kandi meze neza cyane kandi nta nubwo ndi muri Afurika y’Epfo. Nizere ko uwagaragaye muri ariya mashusho ameze neza. Murakoze, Ndabakunda.”
Aya makuru kandi yanyomojwe n’umuhanzi mugenzi basanzwe ari n’inshuti Mr Eazi, avuga ko abakwirakwije amakuru y’ibihuha ko Tekno Miles ari muri Afurika y’Epfo ari ibinyoma ahubwo ko ari kubarizwa i Malabo, muri Equatorial Guinea.
Tekno Miles ni umuhanzi uririmba mu njyana za Afropop, RNB, Hip hop yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Duro’, ‘Pana’, ‘Diana’ na ‘Wash’.
Ohereza igitekerezo
|