RDC: Hamaze kuboneka abantu 60 muri 300 barohamye mu bwato

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko ubwato bunini bwari butwaye abantu 300 bupakiye n’ibicuruzwa burohamye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 18 Kanama 2024, mu Mugezi wa Lukeni muri Teritwari ya Kutu, mu Ntara ya Maï-Ndombe, kugeza n’ubu hari abari muri ubwo bwato bagikomeje kuburirwa irengero nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri icyo gihugu harimo na Radio Okapi.

Mu mibare y’ibanze yatanze n’Umuyobozi wa Teritwari ya Kutu, Jacques Nzenza Mongie, yavuze ko uretse abantu 40 bamaze gutabarwa ari bazima, n’imirambo 20 yari imaze kuboneka kugeza ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, abandi bakomeje kuburirwa irengero.

Yagize ati,” Kugeza ubu (ku wa Kabiri) tumaze kubona imirambo 16 yiyongera ku yindi 4 yari yabonetse ku munsi wabanje, ubwo yose hamwe ni 20 yabonetse aho ubwato bwarohamiye, gusa twamenye ko hari indi mirambo ishobora kuba yararohowe n’abarobyi n’abaturage, ariko kumenya amakuru ajyanye nayo biragoye kubera ko ni ahantu bitoroshye guhamagara kuri telefoni. Ubu ibikorwa byo gushakisha abaguye muri iyo mpanuka birakomeje. Muri iyo mirambo yabonetse, harimo abagabo 16 n’abagore 4”.

Radio Okapi (Radio ya UN muri RDC), yatangaje ko uretse iyo mirambo 20 imaze kuboneka ndetse n’abarokotse iyo mpanuka bagera kuri 40, abandi benshi bivugwa ko basaga 100 bo bakomeje kuburirwa irengero.

Ubwo bwato ngo bwavaga ahitwa Oswhe bugana ahitwa Nioki, ariko bugenda mu masaha y’ijoro, kandi mu busanzwe ingendo z’amato mu zibujijwe nijoro, ariko ngo kubera ruswa irangwa muri bamwe mu bakozi ba Leta bashinzwe iby’ingendo z’amato, birangira hari amato menshi akorana n’abashinzwe kugenzura inkombe z’amazi mu masaha y’ijoro agakora ingendo nubwo biba bitemewe nk’uko byagarutsweho na Nzenza Mongie, umuyobozi w’iyo Teritwari yabereyemo impanuka.

Yagize ati, “ Akenshi usanga bumvikana n’abashinzwe serivisi zo ku byambu ndetse n’abahacunga umutekano, maze bagakora ibyo biboneye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka