Rayon Sports inganyije n’Amagaju FC, ikomeza kwibazwaho (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yanganyirije n’Amagaju FC kuri Kigali Pelé Stadium ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri shampiyona abakunzi bayo batahana agahinda nyuma yo kutabona intsinzi mu mikino ibiri ya mbere ya shampiyona.

Rayon Sports ntirabona amanota atatu kuva shampiyona yatangira
Rayon Sports ntirabona amanota atatu kuva shampiyona yatangira

Iminota 15 ya mbere y’uyu mukino yaranzwe n’amahirwe akomeye Rayon Sports yabonye ubugira kabiri. Ku munota wa munani Muhire Kevin yagerageje ishoti rya kure rikomeye ariko umupira unyura hejuru y’izamu rya Twagirumukiza Clement.

Rayon Sports yongeye guhusha uburyo bukomeye ku munota wa cumi, nanone ku ishoti rikomeye cyane Prinsse Elanga yatereye hanze y’urubuga rw’amahina ariko umupira ukubita umutambiko w’izamu uvamo.

Ikipe y’Amagaju FC yari ihagaze neza mu buryo bwo kugarira ariko ibifashwamo no hagati hayo hari hayobowe na kapiteni Masudi Narcisse wafatanyaga n’abarimo Iragire Said ndetse na Destin Malanda.

Iyi kipe ku munota wa 38 yahushije uburyo bwa mbere bukomeye ku mupira wahinduwe ku ruhande rw’ibumoso na Seraphin Usen Kiza maze Ndayishimiye Edouard ashatse gushyiraho umutwe ntiwamukundira. Uyu Ndayishimiye nawe ku munota wa 40 yahinduriye iburyo umupira ashaka Seraphin Usen Kiza nawe ntiwamukundira umupira ujya hanze.

Iminota 45 y’igice cya mbere Rayon Sports yihariye mu buryo bw’imikinire ariko ikagorwa no kubona igitego kuri Rukundo Abdourahman wahushije uburyo butandukanye yagerageje kubona n’abandi batandukanye ariko ku munota wa kane w’inyongera ngo igice cya mbere kirangire, Gikundiro yabonye koruneri yatewe na Muhire Kevin maze Nsabimana Aimable atsinda igitego n’umutwe, igice cya mbere kirangira iyi kipe y’i Nyanza ifite igitego 1-0.

Igice cya kabiri amakipe yombi yagitangiye asatirana maze nyuma y’iminota 15 ku munota wa 60, Amagaju FC yakoze impinduka akuramo Sebagenzi Cyrille ishyiramo Nkurunziza Seth naho Destin Malanda asimburwa na Rachid Mapoli. Ku ruhande rwa Rayon Sports ku munota wa 63 nayo yasimbuje ikuramo Rukundo Abdourahman ishyiramo Adama Bagayogo.

Amagaju FC yakinaga neza cyane ku munota wa 71 yateje imbeho Abafana ba Gikundiro, ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Rachid Mapoli ku mupira yahawe na Masudi Narcisse.

Rayon Sports yari igiye gutakaza amanota ku munota wa 78 yongeye gusimbuza ikuramo Prinsse Elanga na Aziz Bassane hajyamo Iraguha Hadji na Jesus Paul ngo bunganire mu gushaka ibitego. Ibi byahiriye Rayon Sports ku munota wa 86 ubwo Fitina Omborenga yahaga umupira Adama Bagayogo wacenze atera mu izamu umupira ukomeye ugendera hasi umunyezamu Twagirumukiza Clement ananirwa kuwukuramo uvamo igitego cya kabiri.

Abarayons bari batangiye kwizera intsinzi dore ko ku munota wa 90 Amagaju FC yabonye ikarita itukura yahawe Masudi Narcisse. Iyi kipe ariko yari ifite imbaraga mu gice cya kabiri ntabwo yacitse intege bituma ku munota wa 93 ibona igitego cya kabiri cyo kwishyura ku mupira wavuye kuri koruneri maze Iragire Saidi awushyira mu izamu, umukino unarangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Rayon Sports yujuje imikino ibiri ya mbere ya shampiyona idatsinda, Amagaju FC nayo aakaba yanganyaga umukino wa kabiri. Rayon Sports izagaruka mu kibuga ku munsi wa gatatu wa shampiyona tariki 14 Nzeri 2024, yakira APR FC kuri Stade Amahoro.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka