Habyarimana Anicet, wari utwaye FUSO ifite purake RAB 703 Z yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Nyamasheke atwaye ibiro 2040 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Tin ndetse na Colta mu buryo butemewe n’amategeko.
Resitora izwi ku izina rya ‘‘Contact Restaurant’’ nayo igiye gutangiza Gospel Night kuri uyu wa gatandatu tariki 22/09/2012.
Mu mvura yaguye mu ijoro rishyira tariki 19/09/2012, igiti cy’ingazi cyari kiri hafi y’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu mudugudu wa Gikuyu, akagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano cyaruguyeho rusenyuka ku gisenge igice kimwe.
Umuhanzi Mani Martin yahinduye itariki yagombaga kumurikiraho alubumu ye kubera ubutumwa bw’igihugu bwihutirwa yoherejwemo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Umugabo witwa Namuhanga Ferederiko wari umaze hafi icyumweru mu bitaro bya Murunda kubera kurya urukwavu rwishwe n’umuti wica imbeba, yitabye Imana tariki 17/09/2012.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Celestin Kabahizi, anenga uburyo mu karere ka Rubavu hari abaturage bubatse mu bibanza by’umusozi wa Rubavu kandi bitemewe, ndetse ngo n’inkeragutabara zagaragaje icyo kibazo ariko nticyakurikiranywa.
Abayobozi b’akarere ka Karongi, ab’umurenge wa Rugabano n’ingabo z’u Rwanda bifatanyije bubakira inzu umusaza utishoboye witwa Murikamahiri Athanase wari utuye mu kabande ahantu yahoraga ahura n’ibibazo by’ibiza.
Nyuma y’imyaka myinshi yibera mu mujyi wa Kigali, Rayon Sport yimukiye mu karere ka Nyanza aho yavukiye ikorewa ibirori bimeze nk’ubukwe mu muhango wabaye kuri sitade y’ako karere ku gicamunsi cya tariki 18/09/2012.
Inyubako zahoze ari iz’ishuri rya gisirikari (ESO) zimu mujyi wa Huye ziri guhindurwamo aho kwigirwa imyuga itandukanye kandi ngo bitarenze Ukwakira uyu mwaka amasomo azaba yatangiye.
Leta ya Zimbabwe yari imaze igihe kirekire ihakana ko Protais Mpiranya aba ku butaka bwayo yemeye ko ifite amakuru y’uko uwo mugabo yaba yihishe muri icyo gihugu, aho agendera ku mazina y’amahimbano menshi.
Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Uwimana Saverina, avuga ko kutishyura imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside ari imwe mu nzitizi z’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko mu gihe cya vuba amakoro atazaba akoreshwa mu bwubatsi gusa, ngo ahubwo azabyazwamo ifumbire abantu bazajya bifashisha bafumbira imyaka yabo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) buvuga ko indwara y’umusonga ari yo iza ku isonga mu guhitana abana benshi batarageza ku myaka itanu, kuko 18% by’abapfa ariwo ubahitana.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James arasaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari guca imanza neza nta bwoba kuko bashyiriweho gahunda yo kubaburanira mu nkiko mu gihe cyose bakurikiranwa.
Kuva mu kwezi kwa Kanama igisirikare cya Congo kiri kwinjiza urubyiruko mu gisirikare mu rwego rwo kuvugurura igisirikare cya Leta kinengwa imikorere.
Ibizamini bijyanye n’ubumenyingiro byatangijwe mu gihugu hose kuri uyu wa kabiri tariki 18/09/2012 ngo bifite ireme kandi birasubiza ikibazo cy’abakozi badahagije, n’ibintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi mu Rwanda; nk’uko Ministeri y’uburezi (MINEDUC) yabitangaje.
Abamotari bo mu ntara y’Amajyepfo barasaba polisi ko yakuraho uburyo bwo guhana abari mu makosa babatwara moto bakoresha kuko ngo arizo zibatunze kandi zikaba zanabafasha mu kwishyura amande baba baciwe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burashinja abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Nyamabuye, ugize umujyi w’aka karere kuba barya ruswa mu myubakire.
James Rutikanga na Eric Ngirinshuti bakiniraga ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu mikino Paralympique, batorokeye mu Bwongereza ubwo iyo mikino yaberaga i Londres yasozwaga tariki 09/09/2012.
Nyuma y’iminsi 20 Agaciro Development Fund itangijwe ku mugaragaro mu karere ka rwamagana tariki 28/08/2012, abatuye aka karere bongeye gukusanya izindi miliyoni 400 zo gushyigikira icyo kigega.
Mugesera azongera kugaraga imbere y’urukiko rukuru tariki 19/11/2012, mu rubanza ashinjwamo ibyaha byo gukangurira Abahutu kwica Abatutsi cyane cyane mu ijambo yavugiye ku Kabaya ku Gisenyi mu 1992.
Umugore witwa Menyuwawe Grace acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rutare mu karere ka Gicumbi azira gutwika umugabo we akoresheje ibishirira avanye mu ziko.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yasanze abana babiri ku mbuga y’iwabo i Bushenyi mu murenge wa Mwurire mu karere ka Rwamagana, ku mugoroba wa tariki 17/09/2012 irabagonga, umwe ahita yitaba Imana undi arakomereka bikomeye.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) kirakangurira buri Munyarwanda mu rwego rwose kutemera guhabwa serivisi mbi, kuko ari uburenganzira bwe kuyihabwa kandi akayihabwa neza.
Ntakirutimana Madaleine utuye mu mudugudu wa Bugina, akagali ka Migina, umurenge wa Muyira mu karere ka Nyanza yatemewe inka n’abagizi ba nabi bashakishijwe baburirwa irengero.
Ubwo hatangizwaga gahunda yo yo guca akarengane na ruswa mu karere ka Rusizi, abaturage basabwe kwirinda guheranwa n’imanza z’amahugu kuko zibatwara umwanya bakabaye bakoramo imirimo abateza imbere.
Kiliziya Gatorika yo mu mujyi wa kabiri muri Nigeria witwa Zinder yasenywe yose tariki 14/09/2012 biturutse ku myigaragambyo y’abayisilamu yamagana filime yasohotse isebya intumwa y’Imana ku Basilamu, Mohamed.
Abagabo umunani n’abagore bane bafugiye kuri station ya police ya Gisenyi mu karere ka Rubavu bakurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibiyobyabwenge birimo urumogi ibilo 180.
Abantu 14 nibo bamaze kubarurwa ko baguye mu mpanuka ya bisi ya kompanyi itwara abantu ya Horizon, yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 18/09/2012, mu muhanda Masaka-Mbarara muri Uganda.
Mu rwego rwo gushyigikira ikigega ‘Agaciro Development Fund’ amakipe y’ibihanganye mu mujyi wa Rubavu Etincelles na Marine yakinnye umukino wa gicuti tariki 16/09/2012 haboneka amafaranga ibihumbi 460.
Nyuma y’amezi atatu hategurwa uko Rayon Sport izimukira i Nyanza ndetse n’uko izabaho, kuri uyu wa kabiri tariki 18/09/2012, nibwo iyo kipe iva i kigaki ku mugaragaro ikimukira muri ako karere.
Umushinga wagenewe guteza imbere icyaro (RSSP) watewe inkunga y’amadorali y’Amerika miliyoni 80 ndetse wongererwa n’igihe cyo gukomeza gukorera mu Rwanda kugeza mu 2017.
Itorero Délivrance mu karere ka Karongi ryakoreye ubuvugizi abayoboke baryo basaga 400 muri Banki ya Kigali kugira ngo babashe guhabwa inguzanyo yo kwikenura.
Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda hagiye kubaho iserukiramuco rya Sinema nyarwanda za Gikristu rizaba mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.
Umugabo witwa Ben Pawle yakoze agakingirizo k’abagabo gafunguzwa gusa ikiganza kimwe, mu rwego rwo korohereza abafite ubumuga bwo kugira akaboko kamwe.
U Rwanda rwahawe igihembo cyo kubungabunga ibidukikije ari nako habungabungwa agakingirizo k’izuba.
Nyuma yo kugaragara ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buri mu bitera iyangizwa ry’ibiti no gukurura imyuzure mu migezi inyura muri Gishwati ikiroha muri Sebeya, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwafashe icyemezo cyo guhagarika sosiyete yitwa NRD (Natural Resources Development).
Twahirwa Severien w’imyaka 30 utuye mu Kagali ka Nkomane, Umurenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke yishe ise umubyara witwa Karekezi Jean Damascene amukubise ifuni mu ijoro rishyira tariki 17/09/2012.
Abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu biyemeje gushyira miliyoni 12 mu Agaciro Development Fund bagenda batanga inkunga uko bifite.
Imiryango 217 yo mu mirenge ya Kanama, Rugerero na Nyundo mu karere ka Rubavu bangirijwe n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya bashyikirijwe inkunga y’ibikoresho byo mu rugo bifite agaciro ka miliyoni 15.
Abanyarwanda baba muri Amerika y’amajyaruguru no ku yindi migabane bagiye kwizihiza Rwanda Day igiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’iyabereye Chicago umwaka ushize.
Abagize Komisiyo zigenzura imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) mu nteko z’ibihugu by’Afurika, bari mu nama y’iminsi itanu i Kigali guhera tariki 17/9/2012, batangaje ko bazashyiraho ingamba zo kurushaho gukumira inyerezwa ry’umutungo w’ibihugu bakoreramo.
Leon Mugesra akomeje gutsimbarara ku cyifuzo cye cyo gusaba urukiko kumuha igihe gihagje agategura dosiye ye, kuko ngo ko hari byinshi bitaratungana, mu gihe ubushinjacyaha bwo buvuga ko agomba kuburana kuko ibyo yari akeneye byose bwabimuhaye.
Gahunda yo gutera umuti wica imibu mu mazu itangiye mu mu karere ka Bugesera yari imaze iminsi ibiri yahagaze ku buryo butunguranye.
Umusore w’imyaka 14 ukomoka ku mubyeyi w’Umunyarwanda n’Umunya-Uganda yiciwe mu Bwongereza tariki 15/09/2012 atewe ibyuma, yicirwa ahaterewe ibyuma undi mwana w’imyaka 16 muri 2008.
Inyeshyamba umunani z’umutwe witwara gisirikare wa FDLR na Mai-Mai Nyatura, tariki 16/09/2012, zafatiwe mu nkambi ya Kanyarushinya iri mu birometero birindwi uvuye mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Minisitiri w’Intebe wa Zimbabwe, Morgan Tsivangirai, yaserezanye kuzabana akaramata n’umukunzi we imbere y’amategeko gakondo yemera gushaka abagore barenze umwe. Ibi yabikoze nyuma y’uko urukiko ruhagaritse ubukwe bwe imbere y’amategeko ashyiraho iteka ryo gutunga umugore umwe.
Ku nshuro ya kabiri, abana baturutse mu mashuli mato hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bateguriwe ibiganiro bigamije kurwanya ubugizi bwa nabi n’urwango byibasira isi.
Roger Lumbala wahungiye mu Bufaransa atinya gutabwa muri yombi na Leta ya Congo imushinja gushyigikira M23, yatangaje ko nta mishikirano yari asanganywe agirana na Leta y’u Rwanda cyangwa umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo.
Imbwa yo mu Budage izwi ku izina rya Captain imaze imyaka igera kuri itandatu ijya kuryama mu irimbi iruhande rw’imva ya shebuja kuva yapfa.