Abaturage bo muri imwe mu midugudu yo mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga babashije kwesa imihigo y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) kubera ko bashyize hamwe buri muturage akamenya ibibazo bya mugenzi we.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buramara impungenge abikorera ko badeteze kubasoresha amafaranga menshi kugira ngo gahigure umuhigo kahize wo kuzakuba kabiri imisoro kinjizaga. Ngo bagiye kongera ibikorwa bisora bagurisha imwe mu mitungo ya Leta iri mu mujyi w’aka karere.
Kuri uyu wa 08/09/2012, ku kibuga cya Kaminuza y’Umutara Polytechnic , hasojwe amarushanwa y’imikino y’umupira w’amaguru yahuzaga imirenge yose y’Akarere ka Nyagatare hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiriko.
Imvura yaguye kuri uyu wa gatandatu tariki 08/09/2012 yahitanye umwana inasenya amazu 14 mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu ariko hashobora kuba hari andi ataramenyekana kubera ibintu byinshi iyo mvura yangije.
Abajyanama mu bucuruzi bagera kuri 416 baturuka mu mirenge yose y’igihugu baravuga ko biyemeje guteza imbere abacuruzi bato n’abaciriritse babahugura mu bijyanye no guteza imbere ndetse no gucunga neza ubucuruzi bwabo.
Kuwa gatandatu tariki 08/09/2012, Diyoseze ya Butare yizihije isabukuru y’imyaka 50 imaze ishinzwe. Umuhango wabereye ku nyubako ya katederari ya Butare iri mu mujyi wa Butare.
Mu gihe mu duce tumwe na tumwe, usanga hari abaturage bajya ahabereye impanuka bagiye kwiba abakoze impanuka, abaturiye ikorosi ry’ahitwa ku mwari mu murenge wa Gacurabwenge, akagari ka Nkingo bagaragaje ubutabazi mu mpanuka yabaye tariki 07/09/2012.
Tariki 08 Nzeri buri mwaka isi yose yizihiza umunsi wo kurwanya ubujiji. Mu Rwanda uwo munsi wizihirijwe mu karere ka Rulindo.
Nyabyenda Theophile utuye mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga ari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano acyekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko. Nyabyenda abihakana avuga ko byabaye ku bwumvikane.
Ubuyobozi bwa banki ya FinaBank bwemereye imiryango itangengwa na Leta kandi idaharanira inyungu z’amafaranga (NGOs), kuzajya zihabwa serivisi ziciriritse kurenza ibindi bigo, birimo gukuraho amafaranga babacaga iyo habaga hari ayo binjije mu Rwanda.
Abakozi n’abayobozi mu nzego zinyuranye z’Intara y’Amajyepfo bazindukiye mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 08/09/2012, mu rwego rwo gutangiza ubucuti bwihariye hagati y’Intara zombi ndeste no kungurana ubumenyi mu gusohoza inshingano abakozi b’Intara zombi bashinzwe aho bakorera.
Abakozi 150 ba company yitwa COGEELEC yatsindiye kubaka imihanda y’akarere ka Ruhango, bamaze iminsi ine bibera ku biro by’aka karere basaba ubufasha bwo kubishyuriza nyiri kompanyi amafaranga y’amezi ane yabambuye.
Ibitaro bya Kabgayi byasezereye umubyeyi witwa Providence byari bimaranye iminsi itandatu, ageze mu rugo akomeza kuremba ashaka kubyara, biviramo umwana yari atwitwe gupfa kubera kubura umwitaho.
Imodoka nini ya Kompanyi ya Gaaga yo muri Uganda, yari itwaye abagenzi barenga 70 iva i Bujumbura yabirindutse nyuma yo kugonga izindi modoka ebyiri, ubwo yari mu muhanda w’ahazwi ku izina ryo ku Giticyinyoni, kuri uyu wa Gatandatu tariki 08/09/2012.
Umugabo witwa pecause Kazungu yongeye gutahuka mu gihugu cye nyuma y’imyaka 18 ari mu buhungiro muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, azanye n’abana be babiri ariko umugore we akamunanira.
Umwarimu witwa Alphonse Ntakiyimana afunganywe n’umunyeshuri yigishaga witwa Claudine Ingabire, kuri polisi ya Byimana mu karere ka Ruhango guhera tariki ya 05/09/2012.
Abakangurambaga b’ubwiyunge n’isanamitima bagize uruhare mu kunga imiryango no kuyifasha kongera kuganira ku bibazo batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko bigaragara mu bishakashatsi bwashyizwe ahagaragara, kuri uyu wa Gatanu tariki 07/09/2012.
Minisiteri y’Umutekano yasuye abaturage b’akarere ka Nyamasheke mu rwego rwo kubakangurira kurwanya intwaro zitunzwe n’abaturage mu buryo butemewe n’amategeko, nk’uko biri muri gahunda yayo muri iki cyumweru cyahariwe mutekano.
Akarere ka Kamonyi kakusanyije inkunga y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 480, 135,866 yo gutera inkunga “ikigega Agaciro Development Fund”, mu nteko y’abaturage n’inshuti z’aka karere yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 07/09/2012.
Komiseri ushinzwe urwego rw’amagereza mu Rwanda, Paul Rwarakabije, aributsa Abanyarwanda ko gufunga umuntu bidakorwa mu rwego rwo kumubabaza ngo bamwumvishe abubwo ko ari mu rwego rwo kumugorora.
Mu cyumweru gitaha i Kigali hateganyijwe inama mpuzamahanga izahuza impuguke n’abayobozi mu by’ubuzima bo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bazaganira ku buryo u Rwanda rwakoresheje mu kugabanya ubuhende bwa serivisi z’ubuzima ku rwego rw’isi.
Akagoroba k’ababyeyi katavugwagaho rumwe n’abantu cyane cyane abagabo, kamaze kwigaragaza nka bumwe mu buryo bwo kongera imibanire myiza mu baturage, aho ababyeyi bahura bagafashanya gucyemura ibibazo bitandukanye bigaragara mu ngo.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rirategura irushanwa rizahuza amakipe yo mu cyiciro cya mbere, mu rwego rwo gushyigikira ikigega ‘Agaciro Development Fund”. Amakipe abyifuza akazatangira kwiyandikisha ku Cyumweru tariki 09/09/2012.
Mu karere ka Burera hakusanyije amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 459, 320,401 yo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund, yaturutse mu baturage ubwabo n’abafatanya bikorwa.
Inkeragutabara zo mu karere ka Nyanza zibumbiye muri koperative zakuye mu bwigunge abatuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, zishyiraho ubwato buzajya bubafasha mu buhahirane kuko ubanzwe nta buryo bwari buriho bwahuzaga aba baturage.
Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda (RMH), bifite gaunda yo kuba icyitegererezo mu buvuzi, mu guhugura no kuba ikigo cy’ubushakashatsi, nk’uko byemezwa na Dr. Dominique Mugenzi Savio, Umuyobozi mushya w’Inama y’Ubuyobozi muri ibi bitaro.
Icyumweru gitaha kiratangirana n’ikoreshwa ry’Akanozasuku ku bagenzi bagendera kuri moto. Umumotari utazabyubahiriza azajya acibwa amande ibihumbi 10 uko afashwe, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba.
Hashize amezi arenga atanu bamwe mu bakoreshaga abaturage mu gukora amaterasi y’indinganire mu murenge wa Matyazo bahagaritswe ku kazi kubera kwaka abarurage ruswa ngo bahabwe akazi muri ayo materasi ndetse banasabwa gusubiza ayo mafaranga ariko na n’ubu ntibarayishyura.
Abaturage n’abayobozi bo mu karere ka Rulindo batanze amafaranga asaga miliyoni 407 n’ibihumbi 666 mu kigega Agaciro Development Fund kuri uyu wa gatanu tariki 07/09/2012.
Nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ikipe ya Musanze FC yatangiye gushaka abaterankunga hirya no hino, cyane cyane RDB, bifuza ko yababera umutenkunga uhoraho.
Mbazihose Leonidas w’imyaka 26 bakunze kwita Harerimana wakoraga akazi k’ubuzamu mu mujyi wa Byumba ari mu maboko ya polisi ikorera muri ako karere azira kwica umuntu yarangiza akamuta mu mwobo wa metero 12.
Urwego rw’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta (OAG), Ikigo ngenzuramikorere ku mirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro(RURA), Polisi y’igihugu n’Inteko ishinga amategeko, imitwe yombi, batangaje umusanzu urenga miliyoni 806, z’ikigega Agaciro Development Fund (AgDF).
Umwana w’imyaka 14 wo mu karere ka Gakenke yatanze inkoko imwe mu kigega Agaciro Development Fund tariki 06/09/2012. Iyo nkunga yakoze ku mutima Umuyobozi w’Ikinyamakuru Rugari ahita amushumbusha inkoko eshanu yahaye agaciro k’ibihumbi 50.
Abakobwa babyariye iwabo ndetse n’abahoze bakora umwuga w’uburaya bo mu Murenge wa Mbazi bagabiwe inka esheshatu, ingurube esheshatu ndetse n’ihene 60.
Umubyeyi w’Umushinwakazi yogoshe imisatsi y’impanga ze enye kugira ngo abone uko ashyira nimero ku mitwe yabo mu rwego rwo korohereza abarimu babigisha kubatandukanya.
Isomwa ry’Urubanza rwa Ingabire Victoire n’abandi bane bakurikiranywe hamwe na we rwimuriwe tariki 19/10/2012 mu rwego rwo gutegereza icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga ku kirego yarutanzemo asaba ko hari ingingo ziri mu itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyakurwaho.
Kanyankore uri mu kigero cy’imyaka 27 yakubishwe n’abasore bakorera mu igaraje ryitwa “Gira umurava ku murimo”, iri hafi ya ONATRACOM mu mujyi wa Kigali mu gitondo cya tariki 07/09/2012, bamuziza kwinjira mu igaraje bakoreramo akabiba.
Abantu batatu bo mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango bacukaraga amabuye y’agaciro mu buryo butemwe n’amategeko, bagwiriwe n’ikirombe tariki 05/09/2012 umwe ahita apfa abandi babiri barakomereka cyane.
Nyuma y’igihe kitari kinini babyaranye umwana, urukundo rwa Paccy na Lick Lick ruragenda rurushaho gukendera. Ubu noneho Lick Lick yatangiye gukora indirimo icyurira Paccy.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano rwahawe zo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa ndetse n’ibyaha bifitanye isano nayo, urwego rw’umuvunyi rwateguye icyumweru cyo kurwanya akarengane mu karere ka Nyamasheke tariki 10-14/09/2012.
Urubyiruko rwiga muri za kaminuza n’amashuli makuru yo mu bihugu bigize umuryango w’afurika y’Uburasirazuba rurashishikarizwa kwitabira imyigire y’amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga kugira ngo umugabane w’Afurika urusheho kwihuta mu iterambere rirambye.
Polisi y’igihugu yafatiye Noella Hitimana w’imyaka 17 kuri bariyeri ya Gitikinyoni, mu murenge wa Mageragere, akarere ka Nyarugenge tariki 05/09/2012 imusanganye imisongo 1800 y’urumogi yari yahishe mu gikapu.
Hifashishishijwe umushinga électrification rurale, akarere ka Gatsibo karateganya ko abantu 10800 bazaba bamaze bamaze kubona amashanyarazi mu mirenge yose igize aka karere mbere y’uko umwaka wa 2012 urangira
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) buratangaza ko kubera gahunda yo gukumira indwara zishobora gufata amatungo, guhera tariki 09/09/20110, buzatangiza gahunda yo kurwanya isazi ya Tsetse n’indwara ya Tripanosomiase ikwirakwiza n’iyo sazi mu duce twegereye Pariki y’Akagera.
Mu rwego rwo gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund, kuri uyu wa kane tariki 06/09/2012, Abanyagakenke bakusanyije inkunga ingana na miliyoni 414 n’ibihumbi 238 n’amafaranga 434.
Nyuma yuko hagiyeho komite nyobozi eshanu zose zinyereza umutungo wa koperative “AMIZERO” y’abanyonzi ba Kibungo mu karere ka Ngoma, abanyamuryango b’iyi koperative bahisemo guhindura izina kubera amateka mabi yayiranze.
Manirarora Pacifique, umwana w’umukobwa ufite imyaka umunani y’amavuko wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza akaba azwi ku kabyiniriro ka Mutuel, yagabiye Perezida Kagame inuma amushimira ko yazanye gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.
Ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru rushyirwa ahagarara buri kwezi na FIFA, u Rwanda ruri ku mwanya wa 120, rukaba rwazamutseho imyaka 5 ugereranyije n’uko twari ruhagaze mu kwezi gushize.
Ndayisaba Anuwari wigaga mu mwaka wa gatatu mu mashuri yisumbuye i Mutendeli yasanzwe mu cyumba cye aho yabaga mu murenge wa Remera tariki 06/09/2012 saa mbili z’ijoro yitabye Imana.