Amakosa ya ba myugariro yatumye u Rwanda rutsindwa na Mali

Amakosa abiri yakozwe na ba myugariro b’ikipe y’u Rwanda (Amavubi) niyo yatumye Mali itsinda u Rwanda ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi, wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki 24/03/2013.

Ikipe y’u Rwanda yakinnye neza mu gice cya mbere, niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 37 ubwo Meddie Kagere yatsindaga igitego cyiza ku mupira mwiza yari ahawe na Edwin Ouon wakinaga hagati, maze akajijisha Diakite Soumaila wari urinze izamu rya Mali, ahita amutera mu ruhande atari arimo.

Meddie Kagere amaze gutsinda igitego cy'Amavubi.
Meddie Kagere amaze gutsinda igitego cy’Amavubi.

Igice cya kabiri cyihariwe na Mali ndetse inatsindamo ibitego bibiri mu gihe kingana n’iminota itanu gusa. Ku munota wa 50, amakosa yakozwe na Mbuyu Twite na Salomon Nirisarike batahagaze neza imbere y’izamu nka ba myugariro, byatumye rutahizamu wa Mali Samassa Mahamadou atsinda igitego cya mbere cya Mali ku mupira mwiza yaherejwe na Kapiteni wayo Seydou Keita.

Icyo gitego cyatumye Amavubi ahungabana, maze atangira gukina nabi cyane mu kugarira. Ku munota wa 55 gusa, Abdou Traore yahise atsinda igitego cya kabiri cya Mali ubwo yacikaga abakinnyi b’inyuma b’Amavubi akagenda wenyine, maze aroba umupira Ndoli Jean Claude wari urinze izamu ry’Amavubi.

Igice cya mbere cy’Amavubi cyatandukanye cyane n’igice cya kabiri, kuko mu gice cya mbere Amavubi yabonye amahirwe menshi cyane kandi yakinaga umupira mwiza wo gusatira ndetse aniharira umupira kurusha Mali.

Abakinnyi ba Mali babanje mu kibuga.
Abakinnyi ba Mali babanje mu kibuga.

Nyuma yo kwishyurwa ibitego bibiri hagati yabyo harimo iminota itanu gusa, umutoza w’Amavubi Milutin Micho yinjije mu kibuga abakinnyi basatira nka Uzamukunda Elias (Baby) na Jessy Reindford bakomeje gushakisha uko babona ibindi bitego ariko biranga.

Umutoza wa Mali, Patrice Carteron, ukomoka mu Bufaransa avuga ko Amavubi yamurushije umukino mwiza mu gice cya mbere ndetse n’ubwo mu gice ya kabiri yabonyemo intsinzi ntiyigeze arusha Amavubi umupira, gusa ngo yabarushije inararibonye.

“Mu by’ukuri ikipe y’u Rwanda yatugoye cyane mu gice cya mbere ndetse inadutsinda igitego ariko abakinnyi banjye bagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri, cyane ko bazi gukina bashaka kwishyura kandi babigezeho. Ikipe y’u Rwanda ni ikipe igaragaza ko ifite imbere heza, gusa ikintu kimwe ntayirushije ni inararibonye”.

Mugenzi we Milutin Sredojevic Micho utoza Amavubi we yashimye abakinnyi be uko bakinnye n’ubwo batatsinze, ariko avuga ko ikibazo cya ba myugariro kimaze kuba akarande aricyo cyakoze ku Mavubi.

“Ibyo twabonye uyu munsi nibyo abakinnyi b’u Rwanda bari bashoboye nta kindi twakongeraho kandi ndabashimira umukino bagaragaje.

Nk’uko byagaragaye, ibitego twatsinzwe byose ni amakosa atajya ashira akorwa n’abakina inyuma. Ibi bihora bibaho cyane, kandi no mu mikino yatambutse, niko byagiye bigenda. Urugero nabaha murebe no mu mukino duheruka gutsindwamo na Libya nabwo byarabaye”.

AMAVUBI abakinnyi babanje mu kibuga.
AMAVUBI abakinnyi babanje mu kibuga.

Nyuma yo gutsindwa na Mali, u Rwanda rwatakaje amahirwe menshi yo kubona itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014, kuko ubu Amavubi yagumye ku mwanya wa nyuma mu itsinda rya munani n’inota rimwe gusa, mu gihe Mali yo yahise igira amanota atandatu. Ku mwanya wa kabiri hari Benin ifite amanota ane, naho Algeria ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu.

Dore abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rwanda: Ndoli Jean Claude, Kalisa Mao, Edwin Ouon, Salomon Nirisarike, Iranzi Jean Claude, Fabrice Twagizimana, Gasana Eric, Haruna Niyonzima, Olivier Karekezi, Birori Daddy na Meddie Kagere.

Mali: Diakite Soumaila, Diawarra Fousseyni , Coulibaly Adama, Wague Molla, Tamboura Adama, Sissoko Mohamed Lamine, Seydou Keita, Samba Sow, Coulibaly Ousmane, Samassa Mahamadou na Abdou Traore.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ikipe niriye njye ndagira ngo ngire icyo mvuga , ubundi amavubi muri rusange ntabwo yakinnye nabi gusa nubwo muvuga defence yacu niyo ifite amakosa njye siko mbibona ahubwo ikosa ryambere ni iryumunyezamu (Ndori) nukuri ndori avuye mu ikipe national ntakabuza ikipe yacu ishobora kugira umusaruro mwiza kuko umusazamu utarengera ikipe ntacyo atumariye!

kiki yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

Ndifuza ko Equipe yaba iriya ikazajya ivugururwa aho biri ngombwa mu mikino izakurikira kugira ngo ibashe kumenyerana. Gusa ndifuza ko havamo byihutirwa KAREKEZI na NDOLI.

MUSHI Salvator yanditse ku itariki ya: 25-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka