Abatwara abagenzi kumagare bavuga ko bahohoterwa mu muhanda
Mu gihe gutwara twara abantu n’ibintu ku magare mu muhanda wa kaburimbo byaciwe, abatsimbaraye bagikora uwo murimo bavuga ko bahohoterwa bakagongwa cyangwa bagakoreshwa impanuka.
Kimwe mu byatumye amagare acibwa mu mihanda ya kaburimbo mu turere tumwe na tumwe ni ukutubahiriza amategeko y’umuhanda kw’abayatwara ndetse no gukora impanuka za hato na hato.

Ibyo ariko ntibibuza bamwe ndetse benshi gukoresha amagare ndetse no mu mihanda babujijwe gukoreramo ariko bakavuga ko bahohoterwa n’abatwara ibindi binyabiziga bifite moteri.
Umwe mu banyonzi twaganiriye wo mu mujyi wa Muhanga utashatse ko amazina ye yandikwa, avuga ko yahoze atwara moto ariko akaza gukena, agasubira ku igare nyamara amategeko y’umuhanda ayazi ariko ngo ntashobora kumara ibyumweru bibiri atagonzwe.
Nk’uko yakomeje abivuga, ngo abatwara ibinyabiziga ntibabaha agaciro ku buryo hari nubwo bambukiranya umuhanda bakabasanga aho bibereye, ahanini bitewe no kutumva ko nabo bafite uburenganzira bityo ntibite ku kubagendera neza.

Ubu, ngo we na bagenzi be ni ukwirirwa bakwepana n’abafata amagare yabo n’igihe babonye umugenzi (ikiraka) bakagenda bacungana bya cyane n’abakoresha umuhanda batwaye ibinyabiziga bifite moteri.
Nubwo tutabashije kuvugana n’ubuyobozi bwa Polisi kuri iyi ngingo, bamwe mu bashoferi bavugwa ko batihanganira abanyamagare bo bavuga ko abanyamagare bakabya amakosa mu muhanda, ahanini kubera kutamenya amategeko no kutagira ibyagenwe nk’indorerwamo (retroviseur); nk’uko Minani Isai ukorera mu karere ka Muhanga abivuga.

Kuba abatwara amagare badashobora kurega abo bavuga ko babagonga babishaka kubera ko ubuyobozi bwabaciye mu mihanda, nicyo gituma babyita ihohoterwa kandi bakora umurimo uruta kwicara cyangwa kwiba.
Tuzakomeza gukurikirana no kubagezaho icyo Polisi ibivugaho.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Natwe i kabuga mu murenge wa rusororo, abaporisi bamaze iminsi bafata abanyonzi. kugeza aho bafata umuntu bakamufungana nigare bamwita inzererezi! kabisa nabonye babarenganya cyane.