Mukamurenzi warokokanye n’umuvandimwe umwe gusa, avuga ko byamugoye kubona isambu y’umuryango we yagurishijwe n’umwe mu bo mu muryango we nyuma ya Jenoside kuko uwo mwene wabo atari azi ko haba hari umuntu wabashije kurokoka.
Abantu icyenda baguze iyo sambu bemeye gusubizwa amafaranga, abandi batatu baranga bitwaje ko hari ibikorwa byabo birimo n’amashyamba.
Iki kibazo cyagiwemo n’ubuyobozi bw’ibanze kirananirana kuko abaguze ayo masambu bari barashyizemo ibikorwa bitandukanye bagashaka inyungu z’ikirenga.

Tariki 22/03/2013, itsinda ridasanzwe mu gukemura ikibazo cy’imitungo y’abacitse ku icumu ryicariye ikibazo cya Mukamurenzi n’abo kireba bahari birangira gikemutse, asubizwa isambu y’umuryango we.
Nyuma yo gusubizwa isambu y’umuryango, Mukamurezi yatangaje ko yishimye kuko byari baramunaniye mu nzego z’ibanze. Ati: “Ndishimye cyane kuko byari byarangoye mu nzego z’ibanze ariko tukaba tubashije kumvikana biranshimishije cyane.”
Ntabazakira Antoine, umwe mu bumvikanye na Mukamurenzi akemera no kumurekera ibiti birimo akazabisarura, avuga ko abantu bagombye kumvikana bakirinda guhangana kugira ngo ibibazo bafitanye bikemuke.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|