Hakenewe ko abize ibya farumasi bagira uruhare mu kugenera abarwayi imiti
Mu nama mpuzamahanga abanyeshuri biga ibya farumasi (ubuhanga mu by’imiti) muri Kaminuza y’u Rwanda bagiriye i Huye kuwa 23/03/2013, bagaragaje ko hakenewe ko abize ibya farumasi bagira uruhare mu kugenera imiti abarwayi.
The role of pharmaceutical care in health care, ni ukuvuga ubufasha bwahabwa umurwayi mu bijyanye n’imiti ugerenekereje mu Kinyarwanda, ni yo nsanganyamatsiko yaganiriweho muri iyi nama yari yatumiwemo abanyeshuri biga ibya farumasi bo mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ndetse na Sudani.
Ibiganiro abari bitabiriye iyi nama bagiye bagira, byari bihuriye ku kuba abize farumasi bari bakwiye kujya bakorana n’abaganga mu kugenera abarwayi imiti, dore ko ngo ari bo baba bazi ku buryo bwimbitse ibigize imiti n’uko ikora mu mubiri.

Mushumbamwiza Hyacinth, Perezida w’ishyirahamwe abanyeshuri biga ibya farumasi muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko icyabateye gutegura iyi nama bavuga kuri iriya nsanganyatsiko ari ukubera ko mu Rwanda bitamenyerewe ko abarwayi bahabwa ubufasha n’abize iby’ubuhanga mu by’imiti.
Yagize ati « mu gihugu cyacu, abarwayi bahabwaga ubufasha n’abaforomo ndetse n’abaganga. Ariko nk’igice gishyashya cy’ubuganga kirimo kuza mu gihugu cyacu, twakoresheje iyi nama kugira ngo twungurane ibitekerezo no kugira ngo abantu bose bamenye ko noneho hari ababaha ubufasha mu bijyanye n’imiti bahabwa kwa muganga ».
Ubusanzwe, byari bimenyerewe ko abize ibya farumasi bakora mu mafarumasi. Umurimo wabo rero ngo ntiwakagombye kugarukira ahongaho.
Mushumbamwiza ati « abize ibya farumasi ntabwo twabasangaga mu bitaro, ahubwo muri farumasi zitanga imiti ku barwayi, ari na yo mpamvu wasangaga umurwayi atazi ubufasha akeneye buva ku buhanga mu by’imiti. »
Yunzemo agira ati « tugendeye ku bihugu byateye imbere urugero nka Canada, naho muganga ni we wasuzumaga umurwayi akanamwandikira imiti, ariko ubungubu si ko bimeze : umuganga asuzuma indwara, ibya ngombwa byose akabiha umufarumasiye, agashobora kugenera umurwayi imiti».

Aha umuntu yakwibaza niba abahanga mu by’imiti bagiye kuzasimbura abaganga mu kwandikira abarwayi imiti ?
Akimana Sandrine na we wiga mu ishami rya farumasi ati « akamaro k’umuhanga mu by’imiti ni ukureba ko igihe umurwayi ahawe imiti myinshi, hatarimo izirana yamutera ibibazo ndetse no kugena ingano y’imiti umurwayi agomba kunywa (dose), akurikije imyaka n’ibiro afite».
Hambere, abigaga mu ishami rya farumasi bibandaga ku bigize imiti gusa. Bashoboraga kuba bakora mu nganda z’imiti, nyamara nta zihari mu Rwanda. Ibi rero byatumye hahindurwa imyigire, ku buryo abasigaye biga muri iri shami banatozwa kumenya kwita ku barwayi.
Ni na yo mpamvu aba banyeshuri babona ko igihe kigeze ngo abahanga mu by’imiti batangire bakorane n’abaganga, cyane ko ngo buri mwaka hasohoka abagera ku 100.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
byari byaratinze ko abapharmacien bahabwa ubushobozi nkaburiya pe nibyiciro ahubwo minisante nibishyiremo imbaraga
Sha mureke ibyo uzaze urebe ko centre de sante ya rango atari ba caissiere cyangwa abandi badafite aho bahuriye nimiti.bayitanga mwe muba mwivugira ariko hariho ahantu hagowe ariko iyo urebye usanga ubuyobozi bubigiramo uruhare
Nibyo koko birakwiye kandi bitatunganye ko abize ibijyanye n’imiti (Pharmacist) bagira uruhare mu kugenera umurwayi imiti agomba gufata nyuma y’uko muganga yamaze kugaragaza uburwayi uwo muntu afite. Kuko mu by’ukuri aba Pharmaciens bafit ubumenyi buhagije ku miti, ndetse baba baniteguye gufasha umurwayi kuyifata neza igihe icyo aricyo cyose...
Nibyo koko abafarumasiye tumaze kubona ko bashoboye ku isoko ry’umurimi iyo ugiye aho bakorera baragusobanurira ku miti baguhaye ukumva uranyuzwe pe,niyo mpamvu najye mbona habayeho gukorana n’abaganga byatuma za ngaruka tubona ku brwayi zietwe n’imiti zigabanuka ,kuko mu byukuri bigaragara kop imiti bayizi kurusha abaganga,abaganga nabo bazi indewara cyane kurusha abafarumasiye ,murumva rero ko bakoranye service zarushaho kukoga.