Abantu bitabira kugira itumanaho kurusha uko bagira ubwiherero - raporo ya UN
Raporo y’umuryango w’abibumbye igaragaza ko bantu benshi ku isi bashishikajwe no gukoresha itumanaho ryihuse kurusha uko bagira ubwiherero bwiza. Abantu barenga miliyari esheshatu batunze telefoni ariko abafite ubwiherero bwiza ni miliyari enye n’igice.
Umuyobozi wungirije w’umuryango w’abibumbye, Jan Eliasson, avuga ko ari ikibazo kuba abantu badashaka kugira ubwiherero bwiza kandi ari ibirebana n’ubuzima bwiza no kubungabunga ibidukikije.
Umuryango w’abibumbye uteganya ko muri 2015 umubare w’abadafite ubwiherero ku isi uzaba wagabanutse. Jan Eliasson we yemeza ko ubwiherero bwiza biri mu biha umuntu agaciro.
Ubu bushakashatsi bwagizwemo uruhare n’umwalimu wigisha muri Kaminuza ya George Washington witwa Prof. Jay Graham hamwe na Matthew Polizzotto wigisha muri North Carolina State University bavuga ko abantu barenga miliyari n’igice aribo bakoresha ubwiherero bushobora gukurwamo umwanda bugakomeza bugakoreshwa.
Bakavuga ko ubu bushakashatsi bugaragaza ko abandi barenga gato kuri miliyari ebyiri bakoresha ubwo hanze, bushobora guhura n’imigezi y’amazi.
Ikibazo cy’ubwiherero bwiza bugaraga ko ari bucye ku isi cyatumye umuherwe Bill Gates mu kwezi kwa Kanama 2012 atangiza umushinga wo kubaka ubwiherero bukoresha amazi macye mu rwego rwo gufasha abantu kugira ubwiherero bwiza.
Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi ngo igihugu cy’ubuhinde kibarizwamo talefoni zigendanwa zirenga miliyari ariko abagira ubwiherero busukuye ni bacye, mu gihugu cy’ubushinwa miliyoni 14 nta bwiherero bagira mu gihe telefoni zigendanwa zigera kuri miliyoni 986.
Buri mwaka ku isi habarurwa abantu bagera ku bihumbi 750 bahitanwa n’indwara zikomoka ku kutagira ubwiherero bwiza.
Mu Rwanda abaturage bagera kuri 55% babarurwa ko bafite telefoni zigendanwa. Imibare itangazwa na RURA igaragaza ko muri Mutarama 2013 abantu 3,454,270 bakoresha itumanaho rya MTN, naho Tigo bagera kuri 1,877,621 mu gihe Aitel yakoranaga n’abagera kuri 570,739.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|