Musanze: Abaturage ibihumbi 45 bahawe amazi bemerewe na Perezida Kagame

Abaturage ibihumbi 45 bo mu mirenge ya Shingiro na Kinigi mu karere ka Musanze babonye umuyoboro w’amazi ufite uburebure bwa kilometero 41 nyuma y’uko mu 2010 bagaragarije Perezida Kagame ko batazi amazi meza maze akabemerera kuyabagezaho.

Uyu muyoboro wamurikiwe abaturage kuwa gatanu tariki 22/03/2013, wuzuye utwaye amafaranga hafi miliyari ebyiri wanahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’amazi wizihijwe mu Rwanda ku nshuro ya 21, ibirori bibera i Musanze.

Abayobozi bafungura ku mugaragaro umuyoboro w'amazi ufite kilometero 41 mu karere ka Musanze.
Abayobozi bafungura ku mugaragaro umuyoboro w’amazi ufite kilometero 41 mu karere ka Musanze.

Sano James, umuyobozi wungirije ushinzwe amazi, isuku n’isukura mu kigo cy’igihugu gishinzwe amazi, amashanayarazi, isuku n’isukura (EWSA), yasabye abahawe uyu muyoboro kuwufata neza kugirango utazangirika ukabapfira ubusa.

Sano yavuze kandi ko Leta y’u Rwanda ifite inshingano yo kuzamura imibereho y’abaturage, kandi ababwira ko amazi bahawe ari ubuzima, bityo bakaba bagomba kububungabunga.

Aba baturage bahawe amazi, bahoraga bashakisha amazi muri parike, ari nako bahura n’ibibazo byo guhura n’inyamaswa, ndetse n’abana bagasiba amashuri.

Aba bana nabo bari mubagiye kwishimira ibyiza by'amazi bahawe.
Aba bana nabo bari mubagiye kwishimira ibyiza by’amazi bahawe.

Umuyobozi muri EWSA yavuze ko biteganyijwe ko mu2017, abaturage bose b’igihugu bazaba babasha kubona amazi meza.

Si muri Musanze gusa kuko no mu karere ka Rulindo naho hatashwe umuyoboro w’amazi wa kilometero 28 mu mirenge ya Burega na Ntarabana, biteganyijwe ko uzagera ku bantu ibihumbi 28.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ye nibyiza koko barayabahaye ariko se aho ntibyaba bigiye kuba nko mu murenge wa Kimonyi Akagari ka Birila aho bahawe amazi ariko nanubu bakaba batarayakoresha kandi ikigaragara nuko installation yarangiye yose ahaahaaaah mutubarize impamvu batafungurira abaturage ayo mazi murakoze

twahirwa yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka