Abanyeshuli baturutse muri EAC basuye ingoro yo mu Rukali

Mu rwego rwo kumenya amateka y’u Rwanda rwo hambere abanyeshuli biga ibya farumasi muri kaminuza zitandukanye zo mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) basuye ingoro y’umwami Mutara wa III Rudahingwa iri mu karere ka Nyanza kuri uyu wa gatandatu tari 23/03/2013.

Abo banyeshuli bagera kuri 50 bari mu nama y’iminsi itatu yaberaga mu karere ka Huye n’uko ubwo yari igeze ku musoza biyemeza gusura ahantu hatandukanye ndangamateka mu Rwanda kugira ngo abakomoka mu bindi bihugu bazasubire iwabo hari icyo bayaziho.

Umukozi wo mu Rukali yari imbere yabo abasobanurira.
Umukozi wo mu Rukali yari imbere yabo abasobanurira.

Umuhire Kayibanda Clement wari iyoboye iryo tsinda ry’abanyeshuli avuga ko basuye ingoro y’umwami Mutara wa III Rudahingwa mu rwego rwo gusangiza kuri bagenzi babo amateka y’u Rwanda.

Manirambona Ariella ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko ibintu yiyumviye n’ibyo yiboneye byari bishya kuri we. Icyakora kuri rundi ruhande yavuze ko yasanze Abanyarwanda n’Abarundi hari ibyo bahuriyeho.

Inyambo zo mu Rukali bazisuye bishimira ubwitonzi bwazo.
Inyambo zo mu Rukali bazisuye bishimira ubwitonzi bwazo.

Abo banyeshuli basuye ibice binyuranye byo mu Ngoro y’umwami Mutara wa III Rudahigwa birimo aho amata n’inzoga by’umwami byaterekwaga ndetse banasobanurirwa uko Abanyarwanda bo hambere babagaho bitandukanye no muri iki gihe cy’iterambere.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka