Kamonyi: Bisi ya NUR yakoze impanuka abanyeshuri 15 barakomereka
Imodoka nini (bisi) ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR), yavaga i Huye yerekeza i Rwamagana, yakoze impanuka igeze ahitwa ku Mugomero mu murenge wa Rugarika, mu Karere ka Kamonyi, abanyeshuri 15 barakomereka.
Iyo mpanuka yabaye mu masaa saba n’igice z’amanywa kuri uyu wa mbere tariki 25/03/2013.

Nk’uko Kamanzi Alexis wari utwaye iyo modoka, abivuga, ngo bageze ku Mugomero, indi modoka ya minibus yari ihagaze, ihita ihaguruka irabitambika, maze ayikatiye agonga umuferege ahita arambarara mu muhanda. Minibus yo yakomeje urugendo, nta n’uwamenye puraki za yo.

Bamwe mu bacururiza ku gasoko ka Mugomero babonye iyo mpanuka iba, bavuga ko bisi ya Kaminuza yari ifite umuvuduko mwinshi, n’iyo Minibus ikaba yishoye mu muhanda itabanje kureba inyuma, ku buryo ari Imana yakinze ukuboko ngo naho ubundi iyo mpanuka iba yahitanye abantu benshi.
Bisi ya kaminuza yari itwaye abanyeshuri 82 bari bagiye mu rugendoshuri ku ruganda rwa Steel Rwa, mu isomo ryitwa “Building and Construction materials” (ubwubatsi n’ibikoresho bubakisha).

Uretse abakomeretse 15, abandi batangaje ko umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo yababwiye ko bagiye gusubira ku ishuri i Huye.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Yooo! Imana ishimwe ko ntawagize icyo aba mubasangirangendo
Yes Josee iyi nkuru koko wayikurikiye ariko mu kanya gato ku bufatanye n’ingabo iriya bus yakuwe mu muhanda ubu imodoka ziratambuka ntakibazo,kuko nanjye nahageze.but namahirwe kuba ntawe yahitanye