Ngororero: Ukwezi kw’Imiyoborere myiza kwasojwe abaturage bagifite ibibazo
N’ubwo mu gihe kingana n’amezi atatu cyahariwe imiyoborere myiza mu Rwanda abaturage bo mu karere ka Ngororero bahawe ijambo ngo batange ibitekerezo ndetse babaze n’ibibazo bafite, icyo gihe cyasojwe abaturage bagitora umurongo ari benshi kugira ngo babaze ibibabangamiye.
Bamwe mu baturage twaganiriye nyuma y’uko ukwezi kw’imiyoborere myiza gusozwa badutangarije ko nubwo umwanya munini wahabwaga kwakira ibibazo by’abaturage, ngo hari benshi batabashije kubaza ibibazo byabo kubera igihe kandi bumva ari ngombwa.
Niyonsaba Beatha, umwe mu baturage twaganiriye yadutangarije ko kuba hari abatarabashije kubona umwanya wo kubaza ibibazo byabo byatewe ahanini no kutabona umwanya uhagije (amasaha kubera ibihe), cyangwa bigaterwa no kunanirwa kw’abarimo kubyakira, ariko ngo hari n’abo abayobozi babo babuzaga bababwira ko bazabibakemurira.

Mu mirenge yose uko ari 13 hakiriwe ibibazo 118, muri byo 88 bikemurwa ako kanya 22 biracyakurikiranwa naho 8 byashyikirijwe izindi nzego; nkuko twabitangarijwe na bamwe mu bari bashinzwe kwakira no kwandika ibibazo by’abaturage.
Ariko muri rusange ngo abantu bari hagati ya 40 na 50 babaga babyiganira kubaza ubwo imirenge yasurwaga.
Ibyo kuba hari abavuga ko batabashije kubaza kandi abayobozi ntako batagize ngo bakire ibibazo byinshi, bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko abaturage bo mu karere ka Ngororero bafite ibibazo byinshi.
Abagerageza gusesengura impamvu yabyo, bavuga ko biterwa n’uko akarere ka Ngororero ubu kahuje ibyahoze ari komini n’uturere byinshi (Kibirira, Satinskyi, Gaseke, Muramba na Kageyo) bityo ibibazo byari aho hantu byose bikaba byarahurijwe mu karere kamwe, dore ko ibyinshi ari ibimaze imyaka myinshi.

Icyakora hari n’ibindi bishyirwa mu majwi nk’imitungo iburanwa biturutse ku buharike bwari bwiganje muri utwo duce, n’ibindi.
Ndayambaje Vedaste Garoi, ushinzwe imiyoboreremyiza mu karere ka Ngororero avuga ko bashyizeho uburyo bwo gukemura ibibazo abaturage basigaranye batabajije kuburyo bitazarenza ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, ariko asaba abaturage kugerageza kudakururana mu manza zidashira.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|