Umutoza wa Rayon Sport agiye kongererwa indi myaka ibiri yo kuyitoza
Nyuma y’uko umutoza Didier Gomes Da Rosa agaragarije ko ari umutoza ushoboye, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamereye gusinya andi amasezerano y’imyaka ibiri yiyongera ku yo yari asanganwe y’umwaka ari hafi kurangira.
Ibi byatangajwe na Murenzi Abdallah Perezida w’iyo kipe akaba n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza ubwo yavuganaga na Kigali Today kuri uyu wa mbere tariki 25/03/2013.
Murenzi Abdallah yasobanuye ko Didier Gomes Da Rosa yasanze ikipe ya Rayon Sport igeze aharindumuka n’uko yongera kuyikundisha abafana bayo ku kibuga ngo ku buryo isigaye yereka isomo rya ruhango andi makipe ndetse idasize na mukeba wayo ariyo APR FC.
Yabisobanuye agira ati: “Kuri iki cyumweru tariki 24/03/2013 twagiranye inama n’uwo mutoza twemeranya ko yongererwa indi myaka ibiri atoza ikipe ya Rayon Sport mu gihe amazerano yari afite yamwemereraga kuyitoza umwaka umwe ushobora kongerwa mu gihe byaba bibaye ngombwa”.

Murenzi yakomeje avuga ko impande zombi zifashishije abanyamategeko bazo batangiye gutegura inyandiko ikubiyemo uko ayo mazerano azongerwa ndetse n’uburyo azubahirizwa.
Yatangaje ko ayo masezerano bahisemo kuyongera hatabayeho gukomeza gutega iminsi umutoza wa Rayon Sport ngo kuko ubwe yigaragaje neza ko ashoboye akazi ke k’ubutoza.
Ku birebana n’abakinnyi bakina mu ikipe ya Rayon Sport nabo basaba ko amaserano yongerwa kubera ko ayo bafite ari hafi kurangirana na shampiyona, Murenzi Abdallah yavuze ko bakomeje kuganira n’abo bireba kugira ngo harebwe icyakorwa.
Ubu ikipe ya Rayon Sport ifite abakinnyi 21 bayikinira mu buryo buhoraho nk’uko ubuyobozi bwayo bwabitangaje. Abakinnyi by’iyo kipe bibera mu karere ka Nyanza bakanitoreza kuri stade y’ako karere.
Jean Pierre Twizeyeyezu
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyo nkuru twe nayotuzi ya gomes? Kigalitoday mujye mutubwira ibiriho ubuse ko amakuru ariho ya rayon sport arikuvugwa ara ya raul shungu mwe mura yafite.
congs Abdallah ndagukunda cyaaane kuva wanyereka urukundo ukunda umukunzi wanjye RAAAAAYOOON SPORT NJYE UZANGAYE GUTINDA NTUZANGAYA GUHERA ARIKO NZAGUHA INKA ,IMANA IJYE IGUHA GUSHOBORA MUBYO UKORA BYOSE KANDI UHORANE IMIIIIIIIGIIIISHAAA ITURUKA KURI ALLAH UHORE UTERA IMBERE AMANYWA N’IJORO N’ABAWE N’IBYAWE NA RAYOOOOOON UMUKUNZI WANJYE