Julian Assange arahatanira igihembo cyahariwe uburenganzira bwa muntu

Julian Assange akomeje kuza ku mwanya wa mbere mu bahatanira igihembo cy’abahanaranira uburenganzira bwa muntu, kizatangwa hizihizwa isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu.

Nk’uko bigaragazwa n’urubuga rutorerwaho (www.humanrightsaward.org), Julian Assange amaze kugira amajwi 1422 mu gihe umukurikira afite atagera kuri 900 mu bantu n’imiryango 57 ihatanira kuba abambere muri iri rushanwa.

Julian Assange yamamajwe kubona igihembo nk’umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu kubera amakuru menshi yatangaje ku rubuga rwe Wikileaks agaragaza imigambi y’ibihugu bya Amerika, Ubwongereza, imiryango nka CIA na NATO avuga amakosa akorerwa mu ntambara za Iraki na Afghanistan no mu bindi bihugu bitandukanye ku isi.

Julian Assange wabaye icyamamare mu kumena amabanga y'ibihugu bikomeye.
Julian Assange wabaye icyamamare mu kumena amabanga y’ibihugu bikomeye.

Kugaragaza aya amakuru Julian Assange byamuviriyemo guhigwa, akaba agaragara nk’umuntu wirengagije ingaruka zamubaho agaragariza isi akarengane abantu bahura nako hagendewe ku mpamvu za politiki.

Julian Assange afatwa nk’intwari mu kugaragaza amabanga y’ibihugu bikomeye mu gutera akarengane aho agereranywa na Mumia Abul-jamal, Robert FiskPhil Agee abantu bahaze ubuzima bwabo kubera kurengera uburenganzira bwa muntu.

Biteganyijwe ko uwatsinze azamenyekana taliki 5 Gisurasi i San Francisco agahabwa igihembo cya Human Rights Awards igihembo cyatangiye gutangwa 1988.

Mu mwaka wa 2012 iki gihembo cyari cyatwawe n’uwitwa Annie Leonard ku rwego mpuzamahanga naho mu batoranyijwe gihabwa PFC Bradley Manning.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bamuha igihembo kuko yafashe umugore ku kufu? n’aabakimusabira ni abafatanya cyaha nabo bazabakatire 25yrs.

DUSABIMANA J.CLAUDE CARDINAL yanditse ku itariki ya: 6-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka