Gisagara: Umurenge wa Kansi wabashije kugera ku 100% mu bwisungane mu kwivuza

Mu mirenge 13 igize akarere ka Gisagara, umurenge wa Kansi niwo wabashije kugera ku kigereranyo cya 100% mu bwisungane mu kwivuza. Uyu murenge uvuga ko nta rindi banga wakoresheje usibye gutangira ubukangurambaga hakiri kare maze abaturage bakigishwa bihagije.

Uyu murenge wa Kansi ukunze kugaragaramo indwara ya malariya, ubu ngo nta kibazo cy’ubwisunga mu kwivuza ufite, bitewe n’uko nta muturage usigaye atabufite. Nubwo hari abagenda bagaragaza ko badafite ubushobozi, abaturage bavuga ko ubuyobozi bukomeza kwigisha abaturage ndetse uyu munsi abagira ikibazo cyo kurwara bose babasha kwivuza.

Nzabandora Jean Damascene umuturage muri uyu murenge wa Kansi, avuga ko imyumvire y’abaturage itandukanye, kandi ko no kwigishwa bitahagaze muri uyu murenge atuyemo. Avuga ko aho atuye malariya ikihagaragara ariko ko ntawe ujya ahera mu nzu kubera kubura uko yivuza.

Ati “Mbona ubuyobozi bwacu bwaragerageje gukora uko bushoboye rwose kuko ikibazo cy’ubwisungane mu kwivuza hano muri uyu murenge sinkicyumva rwose. Byaba ari amahoro buri muturage abasha kwivuza nta kibazo”.

Abaturage ba Kansi bagiye bitabira ibiganiro bibashishikariza kugira ubwisungane mu kwivuza no kurwanya malariya.
Abaturage ba Kansi bagiye bitabira ibiganiro bibashishikariza kugira ubwisungane mu kwivuza no kurwanya malariya.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kansi buvuga ko kuba uyu munsi uyu murenge warabashije kwesa uyu muhigo nta rindi banga wakoresheje usibye gukora ubukangurambaga hakiri kare, abaturage bakigishwa bakumva akamaro ko kugira ubwisungane mu kwivuza, kugera ubwo bose mu byiciro bashyizwemo babasha gutunga ubu bwisungane nta ngorane zibayemo.

Kajyibwami Elie ushinzwe irangamimerere na notariya muri uyu murenge ati “Si ukwiyemera ariko rwose muri aka karere nitwe turi ku kigereranyo cy’ijana ku ijana. Ntarindi banga twakoresheje usibye kwigisha abaturage hakiri kare babasha kubyumva maze ntihagira n’umwe usigara adafite mituel”.

Umurenge wa Kansi watangiye ubukangurambaga kuri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza mu kwezi kwa 2 umwaka ushize bifuza ko mu mpera z’umwaka abaturage bose baba baburimo, bizagushoboka mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Muri rusange, akarere ka Gisagara kari ku kigereranyo cya 71% mu bwisungane mu kwivuza.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka