Igice cya mbere cya Film “Ineza yawe” kizajya ahagaragara mu mpera za Werurwe

Igice cya mbere cya Filimi “Ineza Yawe” y’umukinnyi wa filimi, Iyaremye Yves, ukomoka mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, kizashyirwa ahagaragara tariki 31/03/2013.

Iyaremye, wahimbye iyo filimi ndetse akanayikinamo, yadutangarije ko ibirori byo gushyira ahagaragara iyo film bizabera mu mujyiwa Musanze, mu nzu mberabyombi y’umurenge wa Muhoza.

Uyu musore ufite sosiyete yitwa YIRUNGA Entertainment and Films, yo guteza imbere sinema Nyarwanda, avuga ko ku munsi wo gushyira ahagaragara Film “Ineza Yawe” azaba ari kumwe n’andi masosiyete yo mu Rwanda atatu akina Film nayo azashyira ahagaragara filimi zayo kuri uwo munsi.

Yishyize hamwe n’ayo masosiyete kugira ngo bajye bamenyekanisha filimi zabo hirya no hino mu Rwanda. Bishyize hamwe maze bakora sosiyete yitwa Ran Films Advertising Group; nk’uko Iyaremye abihamya.

Ayo ma sosiyete ni Angel Film Production izashyira ahagaragara Filimi yirwa “Umuringa”, Eternal Film Production izashyira ahagaragara filimi yitwa “Impamvu”, Lina Art Creation izashyira ahagaragara filimi “Maliza”.

Igifunika cya cya Filimi "Ineza yawe.
Igifunika cya cya Filimi "Ineza yawe.

Iyaremye yatangarije Kigali Today ko ku munsi wo kumurika izo filimi hazaba hari indi sosiyete yo mu Burundi yitwa Buja Film Production izerekana filimi yitwa “Igirumbuntu”.

Kuri uwo munsi bazajya berekana iminota 20 ya filimi igiye kumurikwa ubundi nyuma bakerekana n’abakinnyi bayikinyemo mu rwego rwo gushimisha abakunzi ba sinema Nyarwanda.

Iyaremye avuga ko icyo gikorwa kizakomereza no mu zindi ntara ndetse no mu mujyi wa Kigali. Ngo ni igikorwa ngarukamwaka n’ubwo ariyo kigitangira nk’uko abosobanura.

Muri ibyo birori bazaba batumiye n’abaririmbyi bo mu Rwanda barimo Queen-Cha, Ama-g D Black, Young Grace n’abandi, mu rwego rwo gususurutsa abazaba babyitabiriye.

Iyaremye Yves yamenyekanye mu Rwanda kubera Filime ye bwite yakinnyemo yitwa “Nyiramaliza”.

Afite intumbero yo guteza imbere ibijyanye na sinema hanze y’umujyi wa Kigali, ngo kuko usanga sinema Nyarwanda yibanda ahanini mu mujyi wa Kigali kandi hanze y’umujyi wa Kigali hari abantu benshi bafite impano zo gukina filimi nk’uko Iyaremye abihamya.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mukomerez’aho nibyiza

emmy yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka