Perezida Francois Bozize yahungiye muri RDC, inyeshyamba zimaze gufata Bangui
Perezida wa Repubulika ya Centre Africa, Francois Bozize, kuri icyi cyumweru tariki 24/03/2013, yahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’uko inyeshyamba zimurwanya zigaruriye Bangui umurwa mukuru w’igihugu.
Inyeshyamba zo mu mutwe wa Seleka zongeye gufata intwaro no kurwanya Leta ya Bangui nyuma y’ibiganiro bimaze igihe gito bibaye ndetse zemererwa umwanya wa minisitiri w’intebe.
Reuters yatangaje ko Perezida Bozize yahungiye muri RDC ndetse ngo n’umuryango we akaba atashoboye kuwuhungana, abagera kuri 25 bo mu muryango we bakaba basigaye muri Centre Africa.
Ubuyobozi bwa RDC bwakiriye Francois Bozize bukaba bwasabye UNHCR gufasha umuryango wa perezida wasigaye muri Centre Africa kumugeraho muri RDC.

Inyeshyamba za Seleka zivuga ko icyo zishaka ari ugukura ku butegetsi perezida Bozize warangije guhunga igihugu, umuvugizi wa Seleka Eric Massi akaba yari yatangaje ko igishobora kugarura amahoro muri iki gihugu ko ari ukuva ku butegetsi kwa Perezida Bozize.
Kuva kuwa gatanu nta bantu bari mu mihanda y’umurwa mukuru wa Repubulika ya Centre Africa ahubwo abantu bari bagumye mu mazu batashywe n’ubwoba, ubuzima bwahagaze mu mujyi amashuri n’amasoko byafunze.
Iyi ntambara yatumye Perezida ahunga ikaba yahitanye abasirikare batandatu ba Afurika y’Epfo bari kurwanirira Francois Bozize. Umunyamakuru wa Reuters yatangaje ko yabonye imibiri y’izi ngabo iza gukurwa mu nzira n’abandi basirkare ba Afurika y’Epfo.
Seleka yatangiye imirwano mu kwezi k’Ukuboza 2012 aho bari bafashe icya gatatu cy’igihugu ariko intambara ihagarikwa n’imishyikirano itaramaze igihe ndetse n’amasezerano agasinywa, gusa inyeshyamba zivuga ko Perezida atashoboye kubahiriza amasezerano yasinywe muri uko kwezi.
Perezida Bozize arwanywa n’inyeshyamba zishaka kumutembagaza ku butegetsi yafashe 2003 nabwo hatabaye amatora.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
NASHIMIMANANIBURA KO YABONYE NAHO ABA ARAMBITSE UMUSAYA UBUNDI ANAROKORE AMAGARAYE
Bozize yahungiye muri Cameroun
arababaje maniga bajye bava kubutegetsi hakiri kare
Bozize ahuye nuruva gusenya rwose, ariko burya rero aho abagabo basezeraniye niho bahuriye, none se ubwo perezida niba yaremeye ibintu ntabishyire mu bikorwa yagiraga ngo bigende bite? bamuhaye isomo ikibazo nuko yahunze asize umuryango we! akomeze kwihangana!
Uyu muvandimwe agire urugendo rwiza! aruhukire mu mahoro
aho yahungiye!
Niuko ubutegetsi bw abanyafurika burangira!Gusa uwamuhuza n umuryango we!
Nuzamusimbura ni uko nawe bizamugendera!
Aho bakugeza impundu niho bakugeza induru!
Iyaba Twabimenyaga mbere!