Rwamagana: Abaturage ba Munyiginya biyujurije SACCO kuri miliyoni 17

Abaturage bo mu murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana batashye inyubako ya koperative yabo yo kuzigama no kugurizanya bise “My SACCO” ifite agaciro ka miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nyubako yatashywe ubwo mu karere ka Rwamagana hasozwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ku mpera z’icyumweru gishize.

Abaturage bavuga ko bayigezeho nyuma yo kumva gahunda za Leta zirimo kubashishikariza kwishakamo ibisubizo kandi ngo bagasanga koko bafite amafaranga bashobora kubika iwabo hafi kandi n’igihe bakeneye inguzanyo bakazibona hafi mu bwizigame bwabo.

Abaturage batangiye guhabwa serivisi zose z'ibigo by'imari.
Abaturage batangiye guhabwa serivisi zose z’ibigo by’imari.

Umuturage witwa Mukahigiro Regina yemeza ko nubwo atarahabwa inguzanyo yasabye, yumva ari igikorwa cyiza kuba mu murenge atuyemo bashobora kubona aho babika amafaranga yabo mu mutekano kandi bakanahaherwa inguzanyo igihe bazikeneye ku nyungu yumvikanyweho n’abanyamuryango bose basanzwe ari abaturanyi be.

Semahoro Guy uyobora umurenge wa Munyiginya we avuga ko abatuye Munyiginya batari bafite aho babitsa amafaranga yabo hafi kandi ngo hari isoko, bikaba byabangamiraga abacuruzi n’abaturage kubona aho babitsa cyangwa babikuriza amafaranga yabo igihe bitabiriye isoko rya Ntunga begeranye.

My SACCO ikorera mu nyubako ikomeye kandi irinzwe neza.
My SACCO ikorera mu nyubako ikomeye kandi irinzwe neza.

Koperative My SACCO ifiye abanyamuryango 3740 bamaze kwizigamira miliyoni 100 n’ibihumbi 996; nk’uko byemezwa n’umuyobozi wayo, Emanzi Emmy.

Muri aya mafaranga ngo abanyamuryango badafite igishoro bamaze guhabwamo inguzanyo zingana n’amafaranga miliyoni 135, bakaba barungukiye koperative miliyoni 15 n’ibihumbi 22 n’amafaranga 945.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu, umujyanama mu Kigo cy'imiyoborere n'umuyobozi wa SACCO bataha My SACCO ku mugaragaro.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, umujyanama mu Kigo cy’imiyoborere n’umuyobozi wa SACCO bataha My SACCO ku mugaragaro.

Abaturage bamaze kugurizwa bashoye izo nguzanyo mu mishanga inyuranye, harimo miliyoni 28 bashoye mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, miliyoni 10 mu bwubatsi bw’amazu yabo na miliyoni 76 mu bucuruzi n’andi mafaranga bakoresheje mu kwikenura no kurihira abana amashuri.

Umuyobozi wa SACCO (ibumoso) n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa basobanurira umuyobozi mu kigo cy'imiyoborere uko My SACCO itanga serivisi.
Umuyobozi wa SACCO (ibumoso) n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa basobanurira umuyobozi mu kigo cy’imiyoborere uko My SACCO itanga serivisi.

Abaturage ba Munyiginya bagejeje ku myaka y’ubukure bamaze kwitabira gukorana n’icyo kigo cy’imari cyabo ku gipimo cya 54%, ariko ngo ubwo bamaze kugira inyubako yabo hafi abandi bari bagiseta ibirenge bagiye kubona ko hari serivisi zabegerejwe kandi ngo abayobozi bazakomeza kubashishikaza no kubereka ko bagenzi babo bafite serivisi z’imari hafi yabo.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka