Haruna yagiriwe icyizere cyo kuba kapiteni wungirije wa Yanga F.C
Umunyarwanda Haruna Niyonzima, ukinira ikipe ya Yanga Africans F.C yo mu gihugu cya Tanzaniya yagiriwe icyizere n’umutoza Ernie Brandts cyo kuba kapiteni wungirije w’iyo kipe ikomeye kandi ifite abakunzi benshi muri icyo gihugu.
Haruna ukinira ikipe y’Amavubi akaba na kapiteni wungirije kuko iyo Karekezi Olivier adahari ari we umusimbura, yakinnye umukino wa gicuti na Malawi wabaye ku gatatu tariki 14/08/2013 urangira ikipe y’Amavubi itsinzwe igitego 1-0.
Umutoza mukuru wa Yanga FC, Brandts yatangaje ko Haruna nagaruka ari we uzaba kapiteni wungirije akazafatanya na Cannavaro wari usanzwe ari kapiteni wungirije. Ibi bibaye nyuma y’uko Shadrack Nsajigwa wari kapiteni ahagaritse umupira w’amaguru, atangira akazi k’ubutoza.

Umuyobozi w’ikipe (manager) avuga ko umutoza mukuru ari we wafashe icyo cyemezo ngo Haruna abe kapiteni wungirije. Agira ati: “Niyonzima ni we kapiteni wungirije w’ikipe yacu, nyuma y’uko Nsajigwa ahagaritse umupira w’amaguru. Cannavaro azaba kapiteni afatanye na Niyonzima.”
Haruna ufatwa nk’umwe mu bakinnyi w’inararibonye ikipe y’Amavubi igenderaho, gutoranwa ku mwanya wa kapiteni mu ikipe ya Yanga F.C byo ntibitangaje cyane ariko kuba kapiteni uri umunyamahanga ntibikunze kubaho.
Abatoza bahitamo aba-kapiteni bashingiye ku myitwarire myiza umukinnyi agaragaza mu ikipe, ubuhanga bwo guconga ruhago, ubunararibonye no kuvuga rikumvikana mu bandi bakinnyi.
Nshimiyimana Leonard
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|