Inganda zo mu Rwanda ngo nubwo ziciriritse ibikorwa byazo ntibiciriritse
Inganda nyinshi zikorera mu Rwanda zifatwa nk’iziciriritse ngo usanga ibikorwa byazo birenze ubushobozi bwazo kuko ziri mu bya mbere byongera ubukungu n’umusaruro mu gihugu, nk’uko bitangazwa na Alexis Kanyankole, umuyobozi wa Banki y’igihugu itsura amajyambere (BRD).
Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 14/08/2013, ubwo yasozaga ku mugaragaro imurikabikorwa ry’inganda zikorana n’iyi banki ryari rimaze iminsi ribera ku cyicaro cyayo.

Kanyankole yatangaje ko ibigo bitandukanye byitabiriye iri murikagurisha kimwe n’ibitaragaragaye, byose bifite uruhare mu bukungu bw’igihugu. Akaba ari yo mpamvu banki ayoboye nta na kimwe isubiza inyuma.
Umuyobozi wa BRD yasobanuye ko inganda bavuga ko ziciriritse kuri we ariko abibona kuko zongera ubukungu mu gihugu, zogera umusaruro, zongera umubare w’abakozi bakoreshaga.
Ati “Wenda wabirebera ku mubare w’amafaranga ariko ibikorwa byo rwose ntabwo wavuga ko biba biciriritse.”

Iri murikagurisha ryahuriwemo n’inganda nto n’ziciriritse zigera ku munani, ryari rigamije no kwizihiza imyaka 46 banki y’igihugu itsura amajyambere (BRD) imaze ikorera mu Rwanda.
Bamwe muri ba nyiri inganda bashoboye kwiteza imbere kubera inguzanyo bakuye muri iyi banki, bishimiye uburyo yababaye hafi ndetse na n’ubu bakaba bagikorana, nk’uko byatangajwe na Sina Gerard ufite Entreprise Urwibutso.

Ubuyobozi bwa BRD nabwo bwiyemeje gukomeza kwagura ibikorwa byo guteza imbere ishoramari mu bukungu, mu bw’ubwatsi, mu buhinzi no mu bindi bikorwa bitandukanye.

Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
BRD ikora neza, mu gufasha inganda zitandukanye n’abikorera gutera imbere. Bazakomereze aho.
Inganda zacu ziragerageza, n’ubwo hataburamo utuntu tumwe na tumwe tubisoba, bigatuma wenda umusaruro utagenda neza. Ariko birimo kuza.