Gicumbi: Inkongi y’umuriro yibasiye ishyamba rya hegitari 30

Inkongi y’umuriro yibasiye ishyamba rigera muri hegitari 30 harimo hegitari 25 z’ishyamba rya sosiyete ihinga icyayi ikanagitunganya SORWATHE ikorera mu murenge wa Mutate mu karere ka Gicumbi.

Iyo nkongi y’umuriro ngo yatewe n’umuturage witwa Nshimiyimana mwene Karangwa watwitse amakara rwihishwa kandi atabifitiye uburenganzira muri iri joro ryo kuwa 14/8/2013; nk’uko bitangazwa n’ushinzwe amashyamba mu karere ka Gicumbi Sayinzoga Boniface.

Nshimiyimana yahise atoroka ubu inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Gicumbi ziri kumushakisha ngo ashyikirizwe ubutabera ndetse n’undi wese waba warafatanyije nawe gutwika ayo makara dore ko batwikiraga mu ishyamba rito ry’umuryango wabo.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka