Amavubi U20: Umutoza Tardy yatangaje abakinnyi 20 agomba kujyana mu Bufaransa

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 Richard Tardy, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 20 azifashisha mu irushanwa rizahuza ibigugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ( Jeux de la Francophonie), rizabera i Nice mu Bufaransa kuva tariki ya 6-15/09/2013.

Mu bakinnyi azatwara higanjemo abakinnyi bakinnye igikombe cya Afurika n’icy’isi muri 2011 n’abandi bakinnyi bakiri bato bagiye bazamukira mu mashuri y’umupira w’amaguru.

Harimo kandi abakinnyi babiri bakina hanze y’u Rwanda aribo Bonfils Kabanda ukina muri Nancy mu Bufaransa na Jean Marie Rusingizandekwe ukina muri FC Maline mu Bubiligi. Alfred Mugabo ukina muri Arsenal we akaba atarahamagawe kuko afite imvune muri iki gihe.

Gusa muri abo bakinnyi ntabwo hagaragaramo umukinnyi Faustin Usengimana wa Rayon Sport na Muhamed Mushimiyimana wa AS Kigali, bombi bakaba bahagaze neza muri iki gihe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Richard Tardy yatangaje ko yari yifuje kujyana abo basore mu Bufaransa, ariko umutoza w’ikipe y’igihugu nkuru Nshimiyimana Eric amusaba ko yabamuha, akazabakinisha mu mukino u Rwanda ruzakina an Benin tariki 08/09/2013.

Tardy yavuze ko n’ubwo yari kuzabakenera cyane mu Bufaransa, ariko nta buryo bwo kubamwima yari afite. Gusa yemeje ko ari igihombo kuri abo bakinnyi, kuko kujya mu Bufaransa kwabo byari kubaha amahirwe yo kwigaragariza abashaka kubagurisha (Scouts) bazaba baje aho irushanwa rizabera.

Ikipe y’u Rwanda izahaguruka mu Rwanda ku wa kabiri tariki ya 20/08/2013, ikazamara ibyumweru bibiri ikorera imyitozo mu Bufaransa inahakinira imikino ya gicuti, mbere y’uko irushanwa nyirizina ritangira.

Muri iryo rushanwa u Rwanda ruzaba ruri mu itsinda rimwe n’Ubufaransa buzakira iyo mikino, Congo Brazzaville na Canada.

Abakinnyi 20 bazerekeza mu Bufaransa ku wa kabiri ni Olivier Kwizera, Steeven Ntaribi, Michel Rusheshangoga, Patrick Umwungeri, Heritier Turatsinze, Emery Bayisenge, Abdoul Rwatubyaye, Celestin Ndayishimiye na Eric Nsabimana.

Hari kandi Robert Ndatimana, Andrew Buteera, Ndayisaba Hamidou, Yanick Mukunzi, Janvier Benedata, Maxime Sekamana, Barnabe Mubumbyi, Patrick Sibomana, Justin Mico, Bonfils Kabanda na Jean Marie Rusingizandekwe.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka