Ruhango: Abarwanashyaka ba PSD ngo ntibateganya kwiyomeka ku yandi mashyaka mu matora ari imbere

Abarwanashyaka b’ishyaka rihanira imibereho myiza y’abaturage na Demokarasi (PSD) mu karere ka Ruhango, baravuga ko badateganya kuziyomeka ku yandi mashyaka mu matora, nk’uko bikunze kugaragara kuri amwe mu mashyaka agera mu gihe cy’amatora ugasanga ahaye amajwi yayo andi mashyaka.

Abarwanashyaka ba PSD bahamya ko amashyaka akunze kugera mu matora hagati agatanga amajwi yayo, biterwa n’uko akenshi nta barwanashyaka baba bafite. Bavuga ko akenshi usanga ayo mashyaka nta bandi barwanashyaka baba bafite uretse abo mu mujyi wa Kigali gusa.

Diogene Mugemanyi, umurwanashyaka wa PSD mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, avuga ko we nk’umurwanashyaka afite icyizere cy’uko ishyaka ryabo rigomba kuzajya rihatanira amajwi, kuko ryizeye ubushobozi bwo gukora rigeze ku munota wa nyuma kandi rikitwara neza.

Agira ati: “Dufite abayoboke nta mpamvu yo kwiyomeka ku yandi mashyaka, ariya mashyaka ubuna abikora nuko nta kizere aba yifitiye.

Ariko twe tuba twizeye guhatana kandi tukananyurwa n’ibyavuye mu matora. Mu matora aheruka PSD yabonye amanota 5% kandi byaradushimishije. Rero n’ubundi twiteguye gukora kugirango dushobore kugera ku ntego z’ishyaka ryacu.”

Jean Bosco Uwayisaba, atuye mu kagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, avuga ko yagiye mu ishyaka rya PSD arikunze aniteguye kurikorera. Avuga ko ashyira imbaraga ze mu gushishikariza abandi bantu kumva no gucengerwa amatwara y’ishyaka ryabo.

Akavuga ko ibi byose babikora kugira ngo ishyaka ryabo rigire imbaraga zigaragara no kugera ku mahame yaryo ryemereye Abanyarwanda.

Gloriose Uwanyirigira uhagarariye ishyaka PSD mu karere ka Ruhango, avuga ko igihe cyose umuntu atakoze nta n’umusaruro ashobora kubona.

Ati “ubwo nyine abo ntibaba bakoze, nta ngufu baba bafite, kuko igihe cyose ukoze urasarura. Amajwi arahatanirwa ugomba kuyashakisha no mu bihugu byaturenze barayahatanira, ntiwakwicara ngo azakwizanire.

Ubwo rero niyo mpamvu ubona bigera hagati hakabamo kwitinya bakavuga ngo twe ntabwo twabishobora.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nk’abarwanashyaka ba PSD bifitiye icizere kuko ari ishyaka rya kabiri mu gihugu kandi rikaba rinafite abakunzi benshi.

Ati “dufite ibitekerezo byinshi kandi bifite uruhare mu kubaka igihu, gusa icyo abantu bakwiye kumenya nuko nta muntu wa kugirira ikizere igihe wowe utakigiriye.”

Abarwanashyaka n’abayobozi ba PSD mu karere ka Ruhango, bahamya ko icyo bategereje ari uko igihe cy’amatora kigera kuko imyiteguro yo kuyitabira bayirangije. Ibi bitangaje mu gihe Abanyarwanda bose barimo kwitegura amatora y’abadepite ateganyijwe tariki 16/09/2013.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka