Uwo mukino wari ugamije kwitegura ku makipe yombi, kuko Police FC irimo gushaka uko yiyubaka ngo yitegure neza shampiyona, naho ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yo iritegure kujya mu irushanwa rizahuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa rizabera i Nice mu Bufaransa kuva tariki 6/9/2013.
Muri uwo mukino waranzwe no guha umwanya abakinnyi bose b’ayo makipe mu rwego rwo kubamenyereza bose, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze Police FC ibitego 3-0.
Ikipe y’u Rwanda U20 imaze iminsi mu myitozo, ikaba mbere yo gukina na Police FC yari yakinnye umukino wa gicuti ya AS Kigali amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Uwo mukino Police yakinnye ni uwa kabiri ikinnye kuva yatangira kwitegura shampiyona, kuko ku cyumweru tariki 11/8/2013, yari yakinnye na KCC yo muri Uganda, amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Ikipe y’u Rwanda itozwa na Richard Tardy, iranateganya gukina umukino wa nyuma wa gicuti na Kiyovu Sport ku wa mbere tariki 19/8/2013, mbere y’uko yerekeza mu Bufaransa.
Iyo kipe izamara ibyumweru bibiri yitoreza mu Bufaransa ikazanahakinira imikino ya gicuti mbere yo gutangira irushanwa nyirizina tariki 6/9/2013.
Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda rimwe n’Ubufaransa, Congo Brazzaville na Canada, ikazakina umukino wa mbere na Congo Brazzaville tariki 6/9/2013, ikazakurikizaho Canada tariki 8/9/2013, ikazasoza imikino yo mu matsinda ikina n’Ubufaransa tariki 10/9/2013.
Iyi kipe izajyana muri iryo rushanwa n’andi makipe y’u Rwanda arimo iy’umukino w’amagare, ndetse n’iyo gusiganwa ku maguru. U Rwanda kandi muri ayo marushanwa, aba agizwe ahanini n’imikino ndetse n’umuco, ruzaserukirwa n’abaririmbyi, ababyinnyi ndetse n’abanyabugeni.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|