Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uwo mukino ku munota wa 30 w’igice cya mbere kuri penaliti yatewe neza n’uwitwa Atusai Nyondo, nyuma y’aho Mushimiyimana Muhamed yari akoze umupira n’intoki mu rubuga rw’amahina.
Ikipe y’u Rwanda yagaragaje intege nkeya muri ba myugariro ndetse no mu busatirizi mu gice cya mbere, yarushijwe n’iya Malawi. Gusa n’ubwo Malawi yabonye amahirwe menshi kurusha Amavubi Umunyezamu wayo Mutuyimana Evariste yitwaye neza akuramo imipira myinshi ikomeye.

Icyo gitutu cya Malawi ni cyo cyatumye ibona penaliti yavuyemo igitego cyayo mu gice cya mbere. N’ubwo mu gice cya kabiri impande zombi zongereyemo imbaraga mu gusimbuza abakinnyi, nta mpinduka zabyara igitego zabonetse.
Nyuma y’aho Jimmy Mbaraga, Niyonshuti Ghad na Habyarimana Innocent binjiriye mu ikubuga mu gice cya kabiri, Amavubi yakinnye neza ndetse aniharira umupira ariko amahirwe yose yabonekaga ntatange umusaruro.
Umutoza w’Amavubi Nshimiyimana Eric yatangaje ko gutsindwa byatewe n’uko Malawi yari yaje yiyemeje gutsinda kugirango yitegure Nigeria, bituma ikinana ingufu cyane cyane mu gice cya mbere.
Nshimiyimana avuga ko n’ubwo yatsinzwe ariko abakinnyi be barimo n’abahamagawe bwa mbere mu Mavubi ngo batanga icyizere cy’ejo hazaza kuko ngo n’igitego batsinzwe ari nk’impanuka kuko cyaturutse kuri penaliti.
Mugenzi we Tom Saintfiet umaze amezi abiri gusa atoza ikipe ya Malawi avuga ko yanejejwe no gukina n’u Rwanda kuko ngo Amavubi yamugoye cyane ari nabyo yashakaga kugirango yitegure neza Nigeria.

Saintfiet wahoze atoza Yanga yo muri Tanzania avuga ko uwo mukino wamufashije kumenya neza abakinnyi azakoresha nakina na Nigeria mu kwezi gutaha.
Malawi yaje gukina uwo mukino wa gicuti kugirango ikomeze kongera imbaraga yitegura guhatana na Nigeria mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi aho ikipe izatsinda hagati yazo izahita ijya mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora yo gushaka iyo tike.
Amavubi yo n’ubwo yamaze kubura iyo tike, ariko azakina na Benin umukino wa nyuma wo mu itsinda H uzaba tariki ya 8/9/2013 i Porto Novo.
Dore abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Rwanda: Mutuyimana Evariste, Rusheshangoga Michel, Sibomana Abouba, Mugabo Gabriel, Bayisenge Emery, Mushimiyimana Mohamed, Haruna Niyonzima, Twagizimana Fabrice, Sebanani Emmanuel, Tuyisenge Jacques na Mwisenezan Djamar.
Malawi: Charles Mwini, James Sangala, Mosses Chavula, Harry Nyirenda, Limbikani Mzava, Chimango Kayira, Philip Masiye, Peter Wadabwa, Robin Ngalande, Atusai Nyondo na John Banda.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|