Rubavu : FUSO yabuze feri ihitana inyubako z’ibitaro
Ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yari ijyanye ibikoresho by’ubwubatsi mu mujyi wa Gisenyi yabuze feri imanuka mu muhanda ugana ku bitaro bya Gisenyi ihita ibigonga abantu babiri bari bayirimo barakomereka. Iyi mpanuka yabaye saa 14h44 tariki 14/08/2013.
Iyi fuso ikomoka mu gihugu cya Uganda uretse inyubako z’ibitaro yangije nayo ubwayo n’ikigega cy’amazi cyari mu bitaro yahitanye nta bindi yangije kuko n’abayirimo bahise bitabwaho n’ibyo bitaro.

Umuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bwatangaje ko bugereranyije hangiritse ibintu bifite agaciro ka miliyoni 3 birimo; inyubako y’utuzitiro rw’ibitaro, ikigega kibika amazi n’icyapa cy’ibitaro.
Umwe mu bari muri iyi FUSO witwa Sekiligerinya yagaragaza ko atakomeretse bikomeye nubwo mugenzi we yarimo kwitabwaho n’abaganga bavugaga ko baza kumenya uko abarwayi bameze mu masaha ari imbere.

Aho FUSO yagonze hasanzwe hubatse inkingi zikumira imodoka zari zisanzwe zikora impanuka zikinjira mu bitaro ndetse FUSO yazigonze yinjira mu kigo imbere y’ahakirirwa indembe.
Si ubwa mbere ibitaro bya Gisenyi byibasirwa n’impanuka z’imodoka, bikaba byarasabwe ko imodoka nini nk’amakamyo zajya zinyuzwa Rugerero ariko akarere ntikarashobora gukora umuhanda.


Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahwiiiiiiii, ese mujya mwibuka ko Imana igiramaboko? nukuri yakijije nizondembe. ihabwe i cyubahiro