Papa yakiriye abakinnyi b’Ubutaliyani na Argentine abasaba kwamamaza ubumuntu

Ubwo umushumba wa kiliziya Gatulika ku isi yose, nyiri ubutungane Papa Francis yakiraga abakinnyi b’amakipe y’ibihugu by’Ubutaliyani na Argentine aho atuye i Roma mu Butaliyani, mbere y’umukino ibyo bihugu bikina mu izina rya Papa Francis, yabasabye gutanga ubutumwa bwo kubaha ikiremwamuntu ku babakurikirana buri munsi.

Ibi birori byabereye ku cyicaro cya Papa i Vatikani aho byitabiriwe n’abantu basaga 200 mbere y’umukino wahuje amakipe y’Ubutaliyani na Argentine ukinwa mu rwego rwo guha icyubahiro no gushimisha Papa Francis usanzwe ari umufana w’umupira w’amaguru cyane. Uwo mukino wabaye 14/08/2013 Argentine itsinda Ubutaliyani ibitego 2-1.

Mu biganiro Umushumba wa kiliziya Gatulika Papa Francis yagiranye n’aba bakinnyi, yabasabye kwibuka ko ari abantu bakwiye kubera urugero abatuye isi mu bwiyoroshye no gukora ibikorwa bihesha agaciro ikiremwamuntu.

Umukinnyi Mario Balotelli asuhuzanya na Papa Francis.
Umukinnyi Mario Balotelli asuhuzanya na Papa Francis.

Papa Francis yagize ati “Hari abantu benshi babakurikirana buri gihe kuko mufite impano bakunda. Aho muri hose ariko mujye mwibuka ko mukwiye kurangwa no kubaha ubumuntu, muzirikane gushimisha no guhesha agaciro ababareba n’abo muhurira mu kibuga aho kwibwira ko icy’ibanze ari instinzi ivuye mu buryo bwose.”

Abakinnyi bakuriye abandi bagenzi babo, ba kapiteni Gian Luigi Buffon w’Ubutaliyani na Lionel Messi wa Argentine babanje bashyikiriza Umushumba wa kiliziya Gatulika ku isi yose, impano y’igiti bita Olive cyera imbuto zivamo amavuta n’imibavu.

Kapiteni w’ikipe y’Ubutaliyani Gian Luigi Buffon yateye urwenya avuga ko ngo ari ubwa mbere ageze ahantu hari umuntu w’igihangange utari umukinnyi. Bwana Buffon ati “Ni ubwa mbere rwose ngeze ahantu hari umuntu w’igihangange kurusha umukinnyi Lionel Messi kandi akaba yiyoroshya bigeze aha.”

Abakinnyi Buffon na Messi bashyikiriza Papa Francis igiti cyo mu bwoko bwa Olive.
Abakinnyi Buffon na Messi bashyikiriza Papa Francis igiti cyo mu bwoko bwa Olive.

Kapiteni w’ikipe ya Argentine, Lionel Messi yavuze ko ngo abakinnyi bishimiye kwakirwa na Papa, bakaba bazabizirikana n’ubwo ngo batavuze amagambo menshi.

Papa Francis azwiho kuba ari umukunzi wa ruhago cyane, akaba ndetse anafite ikipe y’umupira w’amaguru abereye umunyamuryango ukomeye kandi atera inkunga aho akomoka mu gihugu avukamo cya Argentine.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muvandimwe Alvan,ntekerezako amateka abayashyiraho arabantu,kandi buri wese ibyo avuga nibyo yandika,tuzi nezako ababikora baba babifitemo inyungu,wowe rero uri mubatamitswe imitekerereze nkiyo ngiyo,wowe se shahu uvugibyo,utwuzi sutwo bakuzaniye bakaguterekamo,nonese ,Papa ibye ubizanyute?Sha uzarwanye kiriziya gatorika nta na gito uzayikoraho,buriya nakubwirako nta institution ushobora kuzabona abayoboke bayo badakora amakosa,niyo mpamvu na ecclesia itaburamo abanyamakosa,ariko ntibihindura icyo gatorika,aricyo,ni ecclesia ishingiye ku ntumwa,kandi papa niba utari uzi uwariwe,umenyeko ari umusimbura wa Petero intumwa,kandi wibukeko Yezu ubutumwa,yabusigiye intumwa ze zari zihagarariwe na Petero intumwa,niba rero muzajya murota bugacya mwashyizeho ingirwamadini,ibyo ntabwo ariko Yezu yabyifuje,yasize avuzeko tugomba kuba umwe muri Christu Yezu,none wowe ntuzi niyo biva niyo bigana,nonese ngo indurgence ziracuruzwa?Ese waziguze angahe ngo ube umuhamya wabyo?Uzabyitondemo ntushobora kwangiza idini ikomoka kuntumwa,kuko Yezu arakomeye,kandi numusimbura wa Petero Imana yamutoye imubonamo ubushobozi,niyo mpamvu kiliziya yubatse kurutare idahuhwa numuyaga,uzasunike nureba nabi uzatagangara nkabandi bagiye bifuza kuyicamo ibice,ariko bikabananira,ngaho nawe shyiraho akawe.Uzabyitondere utazayitoteza cyane nka Herodi,warangiza ukazagwa inyo,,,,,,,abakristu baratotezwa,bakicwa,ariko ntaho bajya,barakomeza bagasenga,naho mwe amadini,mwayahinduye umwenda,umuntu yambara bwacya akawukuramo,jamais,ibyo ntabyo uzigera ubona muri kiliziya gatorika,ubuyobozi,nubwa Yezu,watoye Petero intumwa,uhagarariwe na Papa,uri iRoma ya vatikani ubungubu,naho ibindi mwishyiriraho,nimyumvire mudasobanukirwa nababa bakoze utwo dutendo mutaba mwumva neza.sawa komera,kandi va ibuzimu,ujye ibuntu.Gusa niba utabyumva neza,ntugatukane si byiza.

karisa jean yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Mbese wakwigisha abantu ute kugira ubumuntu wowe utabugira,abize amateka barabizi kundusha,muribuka abantu bicwaga bazira kwamagana indulgencia baratwikwaga,baratemwaga n’ibindi bibabaje. ngo barwanyaga abahakanyi kdi aribo bahakanyi bahakanye amategeko y’IMANA uko ari 10 bicamo make make Ubwo ubumuntu buri hehe? bigisha abantu ibinyoma babayobya koko,ubwo ubumuntu buri hehe kubabyigisha

MBESE BASABYE IMBABAZI KU BYABEREYE KU MAKIRIZIYA MU RWANDA 1994,NGO TUBONE NONEHO KO UBUMUNTU BURIHO MURI KILIZIYA Y’UBUNGUBU?.

ALVAN yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka